Monday, May 13
Shadow

Abahanzi Nyarwanda no kujya mu bapfumu bihagaze bite?

 

ubundi iyo bavuze umupfumu ,uretse kumutekereza ukagira ubwoba ,ubundi kuri wowe ni muntu ki?

Ubusanzwe Umupfumu ni umuntu uganywa na rubanda nyamwinshi ngo ababwire cyangwa abibire ibanga ry’ahazaza, kuko baba bizeye ko ahabarebera akahamenya, Kubera kugira amacyenga y’ibyejo hazaza ,abantu bifuza ko uwo muntu bagannye abashakira insinzi izabakurira ho iminsi mibi n’ibiza bishaka kubabangamira inzozi zabo!.

Umupfumu akenshi benshi bamwita n’umurozi kuko ashobora guhindura ibyagombaga kuba akoresheje imbaraga z’imwijima!.Salongo , Rutanga rw’amaboko na Dusabimana Emmabuel wamenyekanye nka Luckyfire bemera ko ari abapfumu ,

Turifashisha inkuru zo mubinyamakuru binyuranye, n’ubushakashatsi bwerekana ko abahanzi bajya mubapfumu gushaka insinzi ngo bafatishe imitima yarubanda.Taliki 8 /12/2015 inkuru yanditswe n’inyarwanda isaa 10:53 yagiraga iti,”I kigali ,umupfu yemeza ko abahanzi nyarwanda bari mubakiriya be b’imena baza kuraguza “!.

Ikiganiro Cyatambutse kuri MIE empire taliki 29 ukwezi kwa 2 2024 humvikanye Umuhanzi Chris Eazzy avuga asa n’utebya ati “MFITE UMUPFUMU” Aha chriss Eazy yavugaga ko impamvu akora indirimbo zigakundwa , ariko afite umupfumu , Yise IMANA.

,nsoreje aha wagirango kujya kuraguza kw’abahanzi nyarwanda ni urwenya ntibibaho.

KANDA HANO UREBE BYINSHI

 

Itsinda ritari ryoroshye na gato kuva za 2012 nubwo batakibarizwa mu muziki w’urwanda Bakanyujijeho binjira GumaGuma supperStar kenshi ,ariko ntibagira amahirwe yo gutwara iryo Rushanywa.”Just family”

Umwaka wa 2014 ubwo Just family yasenyukaga Umuhanzi Bahati wari mubari bagize iri tsinda ,yaje kujya muri Cinema, gusa ntaminsi yaciyeho ,kuko yaje guhita ashinguka mu byo yitaga iby’isi yiyegurira Imana.

Taliki 07.09.2014 inkuru mu binyamakuru by’imyidagaduro byaranditse karahava, uwo munsi Inyarwanda nayo ntiyasigaye kuko kwi saa 12 :33 yashyize hanze inkuru ifite umutwe ugira uti

“Iby’amarozi no kujya mu bapfumu kubahanzi nyarwanda bigiye guhishurwa na Bahati” .

Ikomeza igira iti ” Bahati wahoze mu itsinda just Family nyuma akaza kuvamo akajya mu bya cinema , ubu yamaze gukizwa ndetse yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana , ubu akaba agiye gukora igitaramo azatangamo ubuhamya bw’amarozi no kujya mu bapfumu byaranze just Family kandi bikaba binitabirwa n abandi bahanzi nyarwanda”..

Igitaramo cyagombaga kuba taliki 14.09.2014 guhera isaa munani z’igicamunsi. Cyikitabirwa na Bishop Rugagi Innocent nawe wavugwaho ko ngo yaba akoresha imbaraga z’umwijima mu bitangaza yakoraga!.

Bwa mbere mumateka y’umuziki w’urwanda haba hamenyekanye ko abahanzi nyarwanda bifashisha imbaraga z’umwijima ngo birahurireho igikundiro cy’abafana.

Nyuma y’ibyo bahati yavuze, habayeho guceceka kw’izo nkuru ariko ,benshi bakabivugira mumatamatama ko hari abahanzi nyarwanda baba barinjiye muri Eliminati isanzwe itanga ubwamamare n’amafaranga.

Havugwaga Bruce Melodie kw isonga mu bahanzi binjiye muri uyu muryango nawo ukoresha imbaraga z’umwijima gusa byakomeje kuba ibihuha.

Bitewe n’inyota ikomeye umuhanzi aba afite ngo yiyegurire imitima y’abantu , kuri we ntacyo aba atakora ngo abone ageze ku nzozi , benshi hanze bivugwa ko banatamba imiryango yabo cyangwa ,abo bakunda bagapfa ariko bagahabwa kwamamara.

Taliki ya 1 ukwezi kwa 09 umunyamakuru usigaye ubifatanya n’ubuhanzi Nyarwaya Innoncent , yago Pon Dat yasohoye ikiganiriro yakoranye n’umuraperi Bushalli ,Iki kiganiro Yago yabajije ibibazo bushali bishinjiye kumyemerere ye, bushali amusubuza ko hagati y’Imana na satani ntawe yemera, amubwira ko we ahubwo yemera Mama we.

Yago amubaza ibijyanye n’amafoto ye (bushali nyine) yagaragajwe na DJ Adamaz ngo bushali yagiye mu bapfumu,ariko bushali yarabihakanye .Mu ndirimbo yitwa Kamwe jillien BM jizzo ft Babalao ft All star uyu bushali yaririmbye amagambo yibazwa na benshi aho yagiraga ati

Ndibaza ko wumvise izina uyu muhanzi yaririmbye agira ati “Mama Liziki hano ni umuziki”. Uyu mama Liziki Uvugwa hano sukuryoshya amagambo y’indirimbo ahubwo mama riziki abaho aba Gisangani muri Congo ,kandi arakora nk’uko bivugwa ko ari umupfumu uha bushalli Imbaraga zidasanzwe ngo agire igikundiro. nkuko Bushali yabivuze.

 

Kwamamara biravuna pe ,kuburyo inzira yose byanyuramo ngo icyo ukunda ugikore mpaka ugere ku nsinzi bisaba ibitambo binyuranye kandi bigira ingaruka ku myemeree.

Subwambere wunvise umukuru wigihugu Nyakubahwa prezida wa repebuka y’urwanda Paul kagame  agira inama abo mu by’imikino ko bakwiye kwiga umupira bakareka kujya gushaka indagu, Kuko ngo mbere babibereyemo ntacyo byabagejejeho ahubwo birabadindiza bagata umwanya w’ubusa.

Ikibazo nibaza ! Ese ko muri Sport Insinzi ingana n’amazi ava m’urutare kandi bikaba bivugwa kenshi ko ntako baba batagize ngo bayishakire hose no mundagu, Mu muziki ho indagu n’amarozi basi birakora?