Impunzi z’Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda zasabye Leta yabo guhagarika Jenoside

04/03/2024 19:41

Kuri uyu wa Mbere tariki 04 Werurwe 2024,  impunzi z’Abanye-congo ziba mu Rwanda zatangiye imyigaragambyo yo kwamagarana Jenoside iri gukorerwa Abatutsi n’abavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda batuye muri iki Gihugu.

 

Muri aba baturage b’impunzi harimo Louise Musabyimana w’imyaka 28 , wavuze ko yageze muri iyi nkambi ya Kiziba afite umwaka umwe w’amavuko.Uyu mugore ufite abana, aba muri iyi Nkambi iherereye mu Karere ka Rubavu , mu Burengerazuba bw’u Rwanda ari naho iyi myigaragambyo yatangiriye.

 

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na BBC yavuze ko ngo iyo bageze muri Congo , babareba nabi ku buryo baba banabagirira nabi,aherako asaba Amahanga kugira icyo abikoraho.Mu magambo ye yagize ati:”Iyo ugeze gatoya muri Congo bagufata nk’uwundi muntu , bakaba banakugirira nabo.Rero turatabaza amahanga ngo agire ikintu abikoraho, ahindure amateka.

 

“Ndashaka amahoro ,Ndashaka ko igihugu cyacu cyaba cyiza, natwe tukabona ubwenegihugu  ntitugume kuzerera mu gihugu cy’abandi”.Abigaragambya barasaba Umuryango Mpuzamahanga gushyira Igitutu kuri Leta yabo kugira ngo kugira ngo ireke gukorana n’imitwe y’inyeshyamba nka FDLR , banasaba kandi ingabo za SADC guhagarika ibikorwa bya gisirikare muri Congo.

 

Imyigaragambyo yaherukaga mu mwaka wa 2018.Iyi irimo kuba kuri ubu izaba mu Nkambi zitandukanye zirimo abanye-congo bahungiye mu Rwanda mu myaka itandukanye.

Yageze mu Rwanda afite umwaka umwe none afite 28

Advertising

Previous Story

Abahanzi Nyarwanda no kujya mu bapfumu bihagaze bite?

Next Story

Mutesi Jolly yishimiye ubuhanga n’uburanga bya Hannah Karema Tumukunde

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop