Abahanzi bakomeye muri Afurika bagiye gutaramira muri Kenya

30/03/2024 18:59

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria yageze mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye Raha Festival.Nyuma ya Iyanya biteganyijwe Davido na Musa Keys wo muri Afurika  y’Epfo bazitabira iri Serukiramuco.

Iyanya Onoyom wamamaye ku mazina ya Iyanya muri muzika ya Afurika by’umwihariko muri Nigeria yamaze kugera mu gihugu cya Kenya mu Murwa Mukuru Nairobi aho ategerejwe mu Iserukiramco ‘RAHA’.Uyu muhanzi wamamaye muri Sexy Mama , Tayali  n’izindi yageze muri iki gihugu ku wa Gatanu Werurwe.

Biteganyijwe ko iri Serukiramuco ryatangiye kuri uyu wa 30 Werurwe 2024.Uyu munsi Davido na Musa Keys barataramira abakunzi ba Muzika muri iki gihugu cya Kenya mu gihe bafatanyije na Iyanya , Samidoh , DJ Naptune, Femi One, Logos Olori , Morraveys , na Zeman.

Tariki 31 ku munsi wo ku cyumweru , hazaririmba abahanzi barimo; King Promise, Ya Levis , Otile Brown , Bensoul, H-Art the Band ,Nadia Mukami, Boutros , Nviiri The Storyteller , Sanaipei Tande na Gold Melina.Abahanzi mpuzamahanga barimo King Promise na Ya Levis nabo bageze muri Kenya ku wa Gatanu.

Ubwo Iyanya yageraga muri Kenya, yasezeranyije abakunzi b’umuziki we ko bagomba kuzura Uhuru Garden kugira ngo baze gusangira nawe ibyishimo.Yagize ati:”Bwa mbere muri Kenya , none turi hano tugamije kwishima, tukanezererwa Umujyi, amafunguro ,…. Mugomba kuzaba muhari , nzababone ku munsi wo ku cyumweru .Mureke tuzaryoherwa n’umuziki kuko ni ubwambere mpageze”.

Iyanya agera muri Kenya

Advertising

Previous Story

Monusco yatangiye kuzinga utwangushye iva muri Congo

Next Story

Umufana yinjiye mu kibuga umukino urimbanije akurwamo n’abashimzwe umutekano

Latest from Imyidagaduro

Go toTop