Monusco yatangiye kuzinga utwangushye iva muri Congo

30/03/2024 18:32

Abasirikarre babarirwa muri 277 bo ngabo za Monusco bavuye muri Kivu y’Amajyepfo basubira iwabo.Ibi byatangahwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye [MONUSCO] Lot Col Kedagni Menshah , kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu Kiganiro n’Abanyamakuru i Goma.

Muri iki kiganiro yavuze ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zituruka mu gihugu cya Pakistan aribo batashye avuga ko abenshi bakoreraga muri bice byo muri Kivu y’Amajyapfo agaragaza ko abatashye bari mu cyiciro cya Mbere cyo kuva muri Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo nk’uko biri mu masezerano ya Leta ya Congo n’Umuryango w’Abibumbye aho bagiye basabwa kenshi kuva ku butaka bw’iki gihugu.

Ibi kandi bizakomeza kugeza igihe ingabo za MONUSCO zose zizavira ku butaka bwa Congo.Muri Mutarama 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Christophe Lutundula n’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri DRC Bintou Keita bavuze ku byerekeye uko MONUSCO izava muri DRC.

Lutundula yavuze ko uburyo bwo kuva muri Congo kuri MONUSCO imaze gutangira.Gutaha bikazakorwa mu byiciro 3 hakurikijwe gahunda yanditse hagati ya MONUSCO na CONGO.Bintou yemeza ko icyiciro cya mbere kigizwe no kuvana ingabo na Police ba MONUSCO mu Ntara y’Amajyepfo bitarenze ukwezi kwa Mata.

Mu cyiciro cya Kabiri ni Kivu y’Amajyaruguru  nyuma yo kuva muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko byasabwe n’akanama gashinzwe umutekano.Icyiciro cya 3 kizatangira nyuma y’icyiciro cya 2 n’isuzuma ryacyo kandi bizatuma bava mu Ntara ya Ituri burundu.Uyu muyobozi yemeje ko muri 2024 MONUSCO izaba yamaze kuva burundu muri Congo mu gihe kirenga imyaka 20 ku butaka bwa DRC kuko zahageze mu Ntangiriro z’umwaka wa 1999.

Isoko: Umuseke

Advertising

Previous Story

Theo Bosebabireba yavuze ibigwi Police y’u Rwanda ayikorera indirimbo – VIDEO

Next Story

Abahanzi bakomeye muri Afurika bagiye gutaramira muri Kenya

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop