Advertising

Abagore : Ingaruka mbi zo kwikinisha

05/20/23 22:1 PM

Benshi bakoresha kwikinisha nk’igikoresho cyo kubafasha kwinezeza cyangwa kwiha umunezero mu buzima bwabo.Ibi bituma ubikora yiyumva neza , agashira umunanuro n’umunabi ariko iyo birenze urugero biba bibi cyane.Muri iyi nkuru turibanda ku gitsina gore.

Nibyo koko nk’uko twabivuze hejuru kwikinisha ku bagore bizana umunezero n’izindi nyungu kuko bituma hirema umusemburo wa endorphins, ariko ingorane zabyo zihera ku gice cya Pelvic, aho bica intege imitsi bigatuma ubikora agira ikibazo mu mitekerereze.

Nk’uko Ikinyamakuru Healthline kibitangaza, ingorane yambere iterwa no kwikinisha ku gitsina gore ni ugucika intege kw’imitsi yo muri iki gice cya Pelvics.Ibi bituma habaho kutagira ubushake nk’uko byari bisanzwe,kugorana mu kubona ibyishimo ,no gushyukwa bigakendera burundu.Uretse ibi kandi hazamo n’uburibwe mu gihe cyo kunyara.

Nk’uko twabigarutseho haraguru, kwikinisha ku bagore, bigira ingaruka mu mitekerereze cyane. Iyo byarengeje urugero akenshi bituma nyiri kubikora abaho ubuzima bumucira urubanza.Akumva afite isoni nyinshi mubandi n’ibindi bitandukanye.

Uku kwikinisha iyo kwarengeje urugero, bituma imyanya y’ibanga ye ubwayo yangirika cyane.

Abagore ndetse n’abagabo bagirwa inama yo kwirinda iki gikorwa kigaragara nk’icyiza ariko kikaba kibi mu muburyo butandukanye.

Previous Story

“Ninjye mukobwa uzi kuririmba neza ku isi” ! Fantana yivuze imyato agaruka ku injyana ya Dancehall ikunzwe ku isi

Next Story

Umugeni yagaragaye arimo gukora imodoka bari barikugendamo bagiye gushyingirwa yabapfiriyeho abantu bibaza impamvu umugabo we atamufashije

Latest from Ubuzima

Menya byinshi kuri Sinusite nuko wayirinda

Sinusite ni iki?  Sinusite (soma; sinizite) ni indwara yo kubyimbagana no gututumba ibinogo by’izuru (nasal cavities). Iyi ndwara akenshi iterwa na virusi, gusa sizo zonyine
Go toTop