Abagore gusa: Niba ushaka kubaka urugo rwawe rugakomera ita kuri ibi bintu

24/04/2024 08:12

Ubusanzwe mu buzima bwa muntu habamo ibyiza n’ibibi ariko kenshi buri wese aba asabwa kwita ku byiza akirengagiza ibibi kugira ubuzima bwe bukomeze bugende neza.Imana yaremye Isi n’Ijuru irema Adam na Eva, ku bazi neza Bibiliya , muribukako ku iherezo Eva yaganiriye na Satani bikabaviramo gucura ? Niyo mpamvu muri iyi nkuru twabateguriye izi mpanuro urasabwa kuyisoma witonze.

NIBA URI UMUGORE UKABA USHAKA KUBAKA RUGAKOMERA, NTABWO UKWIRIYE GUKORA IBI;

1.Kutajya uhora uhohotera umugabo wawe:Hari abagore baba bagira amahane menshi ku buryo biba bigoye ko atekereza ku mugabo bashakanye.Uwo mugore aba atekereza ko hari icyo arusha umugabo we haba mu mafaranga cyangwa mu bindi bigatuma amuhoza ku nkeke.Niba uri umugore ukaba ushaka kubaka mukazasazana , mwubahe kuko umunsi watangiye kumwubahuka ntabwo muzamarana kabiri kuko abagabo bakunda icyubahiro.

2.Ntuzigere unywa itabi cyangwa ibindi bisindisha: Ntabwo bivuze ko abanywa ibisindisha batubaka ,ariko burya kwirinda biruta kwivuza.Niba uri umugore ushaka kwiyubakira urugo , irinde kunywa icyaricyo cyose kiratuma usinda cyangwa ukandavura.Kuba uri umugore wasinze ntabwo bituma wubahisha urugo rwawe.

3.Shaka akazi: Niba uri umugore mwiza , ushaka kubaka ntabwo ari byiza ko wicara gusa ngo ujye woza ikirenge, wisige ubundi ujye gutegerereza umugabo mu buriri byonyine.Niba ushaka kubaka shaka akazi ufatanye n’uwo mwashakanye gutera imbere.Mu gihe ubonye akazi kandi ukabona amafaranga si byiza ko aguhindura uwo utari we kuko nabyo bishobora gutuma mutandukana burundu.

4.Si byiza ko wigira umuyobozi w’umugabo wawe: Iteka uhora ugenzura ngo , uvuyehe, wariyehe, mbese ibibazo akaba aricyo kiganiro cyawe.Ibi byatuma mutandukana mukanya nk’ako guhumbya.

5.Ntuzigere ukinisha kumuca inyuma: Niba uri umugore cyangwa ukaba uri umukobwa uri gusoma iyi nkuru.Ntuzigere ukinisha guca inyuma uwo mwashakanye kuko ntabwo ari byiza na gato.Ibyo ni cyo kintu cyonyine adashobora kukubabarira kandi nyamara nawe uba wicuza.Menya kuba umudahemuka, niba ubona inda yakunaniye, umusezereho ujye mu bagabo kugira ngo udatuma yiyahura umunsi yabimenye ukazabazwa urupfu rwe.

Ni ingenzi cyane kwita kuri ibi bintu kuko urugo ni ikintu kinini cyane.Umugore n’umugabo bose, bafite inshingano zo ku rwitaho.

Previous Story

Igitsina gore: Menya uburyo bwiza bwo kugirira isuku imyanya yawe y’ibanga nyuma yo gutera akabariro n’uwo mwashakanye

Next Story

Sherrie Silver yanyuzwe bidasanzwe n’itsinzi ya Arsenal ahibereye

Latest from Inkuru z'urukundo

Banner

Go toTop