Monday, May 20
Shadow

Igitsina gore: Menya uburyo bwiza bwo kugirira isuku imyanya yawe y’ibanga nyuma yo gutera akabariro n’uwo mwashakanye

Kenshi usanga abagore bakenera isuku yihariye by’umwihariko nyuma yo gusangira ibyishimo n’abo bashakanye.Ese ni mu buhe buryo iyo suku yakorwa neza? Iyi nkuru igiye kugaruka ku isuku yo mu myanya y’ibanga nyuma yo gutera akabariro gusa turibanda ku bagore.

1.Jya kwibohora: Nyuma yo gutera akabariro abagore bagirwa inama yo kujya kunyara kugira ngo za bagiteriya zisohoke, ndetse hirindwe infection zitandukanye.

2.Hakorere isuku: Urasabwa gukoresha amazi y’akazuyaze kandi wirinde gukoresha cyane isabune isanzwe woza mu gitsina imbere.

3.Hahanagure neza: Shaka agatambara kameze neza kabugenewe ariko ukoresha usukura mu myaka yibanga yawe [Guhanagura].

4.Singombwa ko ujya mu bwogero: Mu byukuri ntabwo ari ngombwa ko wihutira mu bwogero.Mbere na mbere , urasabwa gukora ibyo twavuze haraguru.

5.Hindura umwambaro w’imbere: Ningombwa ko uhindura umwambaro w’imbere.Uyu mwabaro wawe w’imbere ushobora kuba urimo ibyuya cyangwa ukaba wanduye.

Wibukeko ibi ari ibiteganywa ushobora kwihutira gukora ariko nanone umuganga wawe ukwitaho ni ingenzi kumvira inama ze.

Isoko: Healthline

 

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *