Advertising

Abaganga birukanwe nyuma yo gusangwa bari kubyin indirimbo z’ibishegu mu bitaro

04/17/23 6:1 AM

Ubundi ntabwo bisanzwe kubona abantu bashinzwe kwita k’ubuzima bw’abantu bari kwitwara uko biboneye nk’uko byagaragaye ubwo aba baganga basangwa bari kubyinira mu bitaro indirimbo z’ibishegu.

Indirimbo yitwa Se.. me OUT niyo aba baganga babyina ndetse bifata n’amashusho ho baje no kuyishyira ku rubuga rwa Tik Tok ariko nyuma y’aho baza kuyisiba.Nk’uko ikinyamakuru Distractif, rubivuga Tik Tok ikomeje gutuma benshi birukanwa mu kazi kabo biturutse kukuba bayikoresha nabi nk’uko aba baganga bo muri Leta ya Luisiana byabagendekeye.

Itsinda ry’abaganga bo muri iyi Leta , ryaguwe gitumo mu masaha y’akazi ririmo kwifatira amashusho yo gushyira ku rubuga rwa Tik Tok, aho gukora icyabazinduye nk’ibisanzwe.Amashusho ubu yamaze gusimbwa nk’uko twabigarutseho haraguru mu gihe abagaragaye muri aya mshusho bose bahise birukanwa ikitaraganya.

Aba baganga bakoraga amashusho bari bifashishije indirimbo yitwa Se.. me Out y’umuhanzi NLE Choppa.Iyi ndirimbo yamamaye cyane mu mwaka wa 2022.

Ubusanzwe iyi ndirimbo irimo amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsiba cyane bigatera abantu urujijo bibaza impamvu yatuma biyandarika bene ako kageni.

Previous Story

Umupasiteri yafunzwe azira abakirisitu 4 bapfuye nyuma yo kubasaba kwiyizira ubusa kugira ngo bahure na Yesu

Next Story

Akamaro k’isupu y’inyama kubagabo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop