Abaganga 4 bafatanwe amaso y’abantu n’impyiko bavuga ko bishe abana babibakuramo

25/01/2024 10:05

Abashinzwe umutekano bo mu gihugu cya Tanzania bataye muri yombi abaganga bane harimo n’abaforomokazi, bakurikiranweho icyaha cyo kwica abana bakabavanamo amaso n’impyiko.

Nkuko abo baganga babyemeye abashinzwe umutekano, bavuze ko ayo maso n’impyiko bari bafite, ari iby’abana babiri bishe bari basanzwe barwariye muri ibyo bitaro bakabica bakabakuramo amaso n’impyiko.

Nkuko amakuru akomeje kubyemeza, biravugwa ko abo baganga bakora ubucuruzi bwo kugurisha ibice by’umubiri w’abantu babumazemo igihe kitari gito, ndetse ko abashinzwe umutekano bari bameze iminsi biga kuri iki kirego bakaba bataye muri yombi abacyekwaho icyo cyaha bakaba basanganwe amaso n’impyiko by’abantu.

Abashinzwe umutekano bavuze ko abafashwe bajyanwe gufungwa ndetse ko bagiye gukomeza iperereza mpaka bamenye abandi bafatanya muri ubu bwicanyi harimo nabagura bose.

Source: Musyi FM

Advertising

Previous Story

Njye nikundira abahungu bibirara ! Umukobwa yavuze ubwoko bw’abasore akunda

Next Story

Sinigeze menya ko Pasiterine wanjye yari umutinganyi kugeza igihe yatangiye kunkora ku gitsina ! Alice

Latest from HANZE

Go toTop