Fica Magic yahishuye ikintu amaze kungukira muri muzika nyuma y’imyaka 14

15/01/2024 14:53

Umuhanzi watangiye yitwa Pacifica akaza guhindura izina akitwa Fica Magic yagaragaje ishusho ye mu buryo bweruye.

 

Umuziki Nyarwanda uzi Fica Magic nk’umuhanzi uririmba ahogoza cyane , ijwi rye rigakundwa n’abatari bake.Uyu musore, wagiye agaragaza imbaraga zidasanzwe aho bagenzi be bananiriwe,  aganira na TUZURI TV yagaragaje ko urukundo afitiye umuziki arirwo rutumye agera ku mwaka wa 14 akiwukora.

 

Muri iki kiganiro Pacifica yakeje abarimo; Josskid uri kuzamuka neza muri muzika by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop , agaragaza ko Rubavu ari iwabo w’umuziki kandi ko abafite impano mu buryo bwose bo bahari.

Fica Magic abajijwe icyo amaze gukura muri muzika muri iyo myaka yose yagize ati:”Ikintu cya mbere nungutse ni abantu kurenza ibindi byose kuko iyo ufite abantu n’ibindi bintu byose uba ubifite.Niba nkora igitaramo , ugasanga abantu bishyuye barenze 200 ni uko umuntu aba yagerageje kubana n’abantu no kubaha ibintu byiza kuko utabahaye ibintu byiza ntabwo bakwizera gutyo.

 

“Rero naragerageje , nkomeza no kubaha umuziki cyane kugira ngo hatagira ikintu kincika.Urumva niba injyana zose nzirimo nizije nkabandimo, urumva ko nagiye njyana n’ibihe.”.Uyu mugabo yavuze ko atazongera gutuma abafana be bamubura, avuga ko nko muri Gashyantare uyu mwaka nabwo azongera gushyira hanze indi ndirimbo.

Advertising

Previous Story

Abagabo: Dore ibintu udakwiriye guhishurira umugore wawe niba utamwizera

Next Story

Dorcas wa Papi Clever yahishuye ikintu gikunda kumuriza cyane

Latest from Imyidagaduro

Go toTop