Musanze: Umurambo w’umusore wabonetse umanitse mu giti

11/02/2024 19:51

Mu Karere ka Musanze , abaturage babonye umurambo w’umusore ugeze mu kigero cy’imyaka 28 umanitse mu giti.Ni kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2024 mu masaha ya mu Gitondo aho abana babiri bari bagiye kwahira bw’inka banyuze aho uwo murambo wari uri mu Mudugudu wa Bwuzure ,mu Kagari ka Kabararika mu Murenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze batungurwa no kubona umuntu umunitse mu giti bihutira gutabaza abari hafi aho bahageze basanga aziritse umugozi mu ijosi amanitse mu giti.

Umwe mu baturage wahageze mu ba mbere yagize ati:”Narimo mpinga mu murima uri hafi y’aho uwo muntu bamusanze, mbona abana baje birukanka n’igihunga cyinshi bari hamwe na nyina bari bavuye guhuruza, bambwira ko babonye umuntu aziritse mu giti.Mu kumva bidasanzwe, nahise nirukankana na bo dutabaza abari hafi aho, twerekezayo, tuhageze dusanga aranagana mu giti aziritse umurunga mu ijosi umeze nk’iyo bazirikisha amatungo, bigaragara ko yamaze gushiramo umwuka.

Turacyeka ko yaba yiyahuye kuko mu bigaragarira amaso nta kintu na kimwe twigeze tubona cyerekana byibura n’ikirenge cy’ababa bahakandagiye wenda ngo tuvuge ko hari abamuzamuye muri icyo giti.Birashoboka ko we ubwe yaba ari we wacyuriye akihambira uwo mugozi, agasohoza umugambi wo kwiyambura ubuzima”.

Undi mugore utuye Ruguru yaho byabereye yagize ati:”Njye numvise urusaku rw’abantu mbanza gukeka ko barimo bamanura amavoka, mu kwitegereza neza mbona ni abahururiye kureba uwo muntu umanitse mu giti. Twahungabanye, tubyibazaho, duhera mu rujijo rw’impamvu yaba yabiteye cyane ko tutanamuzi ino aha ngaha wenda ngo tube dusobanukiwe uko yari abayeho. Ubwo wenda ababishinzwe bari bugenzure bamenye intandaro yabyo izamenyekane”.Amakuru y’urupfu rw’uyu musore yemejwe n’Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru , SP Jean Bosco Mwiseneza wagize ati:”

Umurambo w’uwo musore wahise ujyanwa mu bitaro gukorerwa isuzumwa. Nta makuru menshi amwerekeyeho aramenyekana uretse ko ibyangombwa byagaragaye hafi y’aho uwo murambo wari uri harimo agakarita ka ATM na Visa Card bigaragaza ko afite imyaka 28, mu mazina ya Habumugisha. Kugeza ubu iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane ibirenzeho”.

Isoko: Kigali To Day

Advertising

Previous Story

Abagabo babiri bahinduranya abagore buri joro bavuze byinshi ku mubano wabo n’abagore babo

Next Story

Rayons Sports yubikiriye Police FC

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop