Abafana babo bishimiye ! Diamond Platnumz yasangiye ibihe byiza na Zuchu

2 days ago
1 min read

Nyuma y’igihe batavugwa , Zuchu yongeye gushyirwa mu bihe bye byiza na Diamond Platnumz bituma benshi bongera kwibuka umubano wabo uhora mu gatwiko Diamond agashinjwa kumukoresha nta mukunde.

Kuva mu cyumweru gishize, Zuchu na Diamond Platnumz barahuye cyane ndetse begeranye mu buryo budasanzwe, bashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zabo ndetse niza Wasafi muri rusange.

Bakoze ibi , nyamara byari byatangajwe ko batandukanye Diamond agasubira mu nshingano nk’ umukire ufasha Umuhanzikazi Zuchu aho gukururana nk’abakundana ariko bikemezwa n’abafana ko Zuchu akunda kuba hafi ya Simba (Boss) we muri WCB Wasafi.

Amashusho agaragaza Diamond Platnumz n’uwo mwari umukunda cyane , ku mbuga nkoranyambaga niyo ari gutuma benshi bishimira kongera kubabonana.

Zuchu ni kenshi yemeje ko akundana na Diamond Platnumz ndetse amwiyumvamo ariko undi akanga kwerura bikarangira batandukanye.

N’ubwo Zuchu akunda uwo muhanzi nyamara we nta munsi n’umwe yari yerura ko amukunda byo kubana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop