Abafana ba Arsenal baraye mu gahinda – AMAFOTO

19/05/2024 19:59

Kuri iki cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 nibwo ikipe ya Man City yegukanye igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda West Ham 3 kuri 1.Muri uyu mukino abafana ba Arsenal batangiranye byishimo basozanya amarira.

Ikipe ya Man City yakiriye West Ham ku kibuga cya Etihad ,naho ikipe ya Arsenal iri kumwe na Everton kuri Emirate Stadium.Ikipe ya Man City itozwa na Pep Guardiola yasabwaga gutsinda ikipe ya West Ham byonyine igahita yegukana igikombe naho mu gihe bari ku nganya,  ikipe ya Arsenal igatsinda Everton amahirwe yari kuba ari ayayo.

Abakunzi ba Arsenal bari barushwa amanota 2 gusa na Man City, yari asobanuye ko bari bakeneye gutsinda iyi kipe bakabona gutwara igikombe.Ku rundi ruhande kandi hari hakenewe ibinyuranyo by’ibitego ku mpande zombi , kuko Man City iyo iza ku nganya , Arsenal igatsinda mu myaka 20 , Arsenal yari kongera gutwara igikombe.

Mbere y’umukino abafana ba Arsenal bari bifitiye icyizere.

Cyabonye nyiracyo

Advertising

Previous Story

Ubuhanuzi bwa Cristiano Ronald busohoreye kuri Arsenal

Next Story

Karongi: Barishimira ikiraro cyo mu kirere kiri kubakwa

Latest from Imikino

Go toTop