Advertising

Karongi: Barishimira ikiraro cyo mu kirere kiri kubakwa

20/05/2024 06:51

Nyuma y’igihe abaturage bo mu mirenge ya Murambi na Murundi mu Karere ka Karongi barira ayo kwarika kubera umugezi wa Mashyiga  watwaraga amateme ndetse ukaba waranahitanye abantu batari bake , ubu  barashima ikiraro cyo mu kirere kirimo kuhubakwa kandi bafite icyizereko uwo mugezi  utazakigeraho.

Abo baturage bavuze ko bari babangamiwe cyane n’uwo mugezi wa Mushyiga , by’umwihariko abatuye mu tugari twa Nyarunyinya, Muhoro na Mubuga; bavuga ko mu bihe  by’imvura nyinshi uyu mugezi wagiye ubatwara abantu  bageregaza kwambuka.

Mugwaneza John ati “ejo bundi uherutse gutwara umukecuru avuye mu isoko I Syembe  hari n’abantu benshi  ujya utwara  ubavanye iyo ruguru tukabakuniramo hano.”

Impamvu yatumaga uyu mugezi utwara abantu, ni uko ibiraro bisanzwe by’ibiti n’imbaho byashyirwagaho  bitamaraga kabiri  uwo muezi utabijyanye.

Mukandera Feresiye ati “ Mashyiga yatwaraga ibiraro cyane  kuko ibyo nibuka  imaze kujyana ni ibiraro bine.”

Mukeshimana Jacqueline na we ati “Abanyeshuri biga hariya ku Mubuga hari bamwe barara iwanjye kuko iyo Mashyiga yuzuye tubabuza kuyambuka.”

Nyuma yo kubonako ibiraro bisanzwe by’imbaho n’ibiti bidakemura ikibazo ku buryo burambye, ubu hari kubakwa icyo mu kirere cyitezweho korohereza abaturage mu migendanire ndetse imirimo yo ku cyubaka ikaba igeze kure nk’uko bitangazwa na Eng.Ndorimana Vedaste ukuriye imirimo yo kucyubaka.

Agira ati “ Twavuga ko kigeze kuri 95% kuko igisigaye ni ugusgushyiraho urugo rutuma abaturage bajya bagenda hagati mu inzira  nta kibazo bafite.”

Iki kiraro kizafasha  abaturage kugera mu isantere ya Shyembe bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima ndetse n’abarema isoko rya Shyembe, gifite uushobozi bwo kunyurwaho n’abantu 300 icyarimwe kandi  cyizaba gifite ubushobozi bwo kuramba imyaka 50.

Isoko: Radiotv10

Previous Story

Abafana ba Arsenal baraye mu gahinda – AMAFOTO

Next Story

Indege yari itwaye Perezida wa Iran yakoze impanuka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop