Ubuhanuzi bwa Cristiano Ronald busohoreye kuri Arsenal

19/05/2024 19:09

Shampiyona y’Ubwongereza ubwo yari igeze ku mukino wanyuma aho amakipe yari arushanwa amanota abiri gusa Arsenal na Man City , zigomba guhatanira ku bibuga bitandukanye

Ikipe ya Man City yakiriye West Ham ku kibuga cya Etihad ,naho ikipe ya Arsenal iri kumwe na Everton kuri Emirate Stadium.Ikipe ya Man City itozwa na Pep Guardiola yasabwaga gutsinda ikipe ya West Ham byonyine igahita yegukana igikombe naho mu gihe bari ku nganya,  ikipe ya Arsenal igatsinda Everton amahirwe yari kuba ari ayayo.

Abakunzi ba Arsenal bari barushwa amanota 2 gusa na Man City, yari asobanuye ko bari bakeneye gutsinda iyi kipe bakabona gutwara igikombe.Ku rundi ruhande kandi hari hakenewe ibinyuranyo by’ibitego ku mpande zombi , kuko Man City iyo iza ku nganya , Arsenal igatsinda mu myaka 20 , Arsenal yari kongera gutwara igikombe.

UKO UMUKINO WAGENZE

Kugeza ku munota wa 53’ w’umukino byari igitego 1;1 hagati ya Arsenal na Everton. Ku rugande rwa Arsenal cyatsinzwe na Tekehiro Tomiyasu ku munota wa 43’ , mu gihe yarimo kwishyura icyatsinzwe na Idrissa Gueye wa Everton ku munota wa 40.

Ku rundi ruhande , ikipe ya Man City na West Ham, zageze ku munota wa 58 ari ibitego 2 bya Man City byari byatsinzwe na Phil Phoden ku munota wa 2 n’uwa 18 na Muhamed Kudus wa West Ham watsinze ku munota wa 42 yishyura kimwe muri bibiri.

Ku munota wa 35’ Abdoulaye Doucourse wa Everton yahawe ikarita y’Umuhondo iza isanga iya James Tarkowski wayihawe ku munota wa 49.Ku munta wa 57 ikipe ya Arsenal yahuye n’imvune ya Gabriel Magalhaes bituma bigera ku munota wa 60 umukino utari wakomeza.

Ku munota wa 59: Ku ruhande rwa Man City yarimo gukina na West Ham, yaje gushyira ikindi gitego cyatsinzwe na Rodri , kiza cyuzuza 3 kuri 1 bikomeza gushyira Arsenal mu kaga.

Imonota 90 ku ruhande rwa Man City na West Ham , yarangiye bongeraho umunota umwe w’inyongera , dore ko byari ibitego byayo 3 byatsinzwe na Phil Foden na Rodri, kuri 1 cya West Ham cyantsinzwe na Kudus Mohammed ku munota wa 42 w’umukino.

Ku munota wa 89, Arsenal yatsinze igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Kai, bahita ngongezaho imonota 10 yongine itagize icyo itanga ku bijyanye n’ikinyuranyo cy’ibitego.

Ku munota wa 91 ikipe ya Everton yahise isimbuza ikuramo Abdoulaye hajyamo Beto.Uko uyu mukino wakomezaga kugenda niko ikipe ya Arsenal yashakaga igitego binyuze ku ruhande rwa Gabriel Jesus.

Umukino wa Arsenal warangiye ari 2 kuri Kimwe naho umukino wa Man City urangira ari 3 kuri 1 biha amahirwe Man City yo kwegukana igikombe.

Advertising

Previous Story

Tandukana n’umusatsi w’umweru ukoresha ubu buryo bworoshye

Next Story

Abafana ba Arsenal baraye mu gahinda – AMAFOTO

Latest from Imikino

Go toTop