Aba pasiteri 13 bamaze gushinjwa ubusamanyi

02/02/2024 19:59

Kimwe mu bintu bitungura abantu benshi ni ugusanga abavugabutumwa bashinjwa ubusamanyi ndetse rimwe narimwe hakazamo no gusambanya bafashe kungufu. Muri iyi nyandiko tugiye kurebera abapasiteri 13 bo mu gihugu cya Nigeria bamaze gushinjwa ubusamanyi.

T.B Joshua

BBC irehutse gushira hanze amakuru kuri uyu mugabo avuga ku busambanyi bwe. Ubusanzwe uyu mugabo yitwa Temitope Balogun Jushua ariko akaba yaramamaye nka TB Joshua. Uyu mugabo akaba yarapfuye taliki 5 kamena muri 2021, icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana.

Kuva mu mpera zuyu mwaka wa 2023 kugera ubu nibwo amakuru yuyu mugabo yakomeje gusakara bivugwa ko yahohoteye abagore ndetse n’abakobwa benshi abasambanya.

Pastor Biodun Fatoyinbo

Uyu mugabo yavutse mu mwaka w 1976 akaba nawe ari umwe mu bapasiteri bo mu gihugu cya Nigeria. Uyu mugabo nawe yashinjijwe gusambanya bamwe mu bayoboke be harimo uwitwa Busola Dakolo wari umuririmbyi windirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wavuze ko uyu mugabo yamusambanyije muri 2019.

Apostle Johnson Suleman

Yavuze muri 1972, uyu mugabo akaba yarashinze urusengero rwitwa Armor of God muri Lagos Nigeria muri 1998. Muri 2017 uwitwa Otobo yavuze ko yasambanye n’uyu mugabo. Muri 2021 nabwo Hari undi mu Pasiteri wamushinjije kuryamana n’umugore we aribyo byatumye ubusambanyi bwuyu mugabo Bijya ku karubanda.

Pastor Chris Omashola

Uyu mugabo nawe muri 2019 hasakaye amashusho ye ari mubusambanyi aribyo byatumye abantu benshi batangira kumuvuga hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

Pastor Joshua Iginla

Yavutse muri 1969. Muri 2019 uyu mugabo we ubwe yemeye icyaha avuga ko aca umugore we inyuma bityo ko abisabira imbabazi. Icyakora umugore wuyu mugabo we yavuze ko atajya aca umugabo we inyuma habe na Gato.

Bishop Francis Wale Oke

Uyu mugabo yashinze urusengero rwitwa Christ Life Church. Uyu mugabo nawe yavuze ko yajyaga aryamana nuwari secretary we.

Pastor Chris Oyakhilome

Yavutse muri 1963, usibye kuba pastor yari umwanditsi, muri 2014 umugore wuyu mugabo yavuze ko umugabo we ashobora kuba ajya mu busambanyi n’abakobwa bakiri bato bityo ko umubano wabo ukwiye guhagarara.

Pastor Sunday Adelaja

Muri 2016 abagore barenga 20 bari abakirisitu be, bamushinjije kubasambanya nubwo uyu mugabo yabyihakanye yivuye inyuma.

Pastor Timothy Ngwu

Muri 2020 umugore wuyu mugabo yareze uyu mugabo ku bashinzwe umutekano ko umugabo we yateye inda mwishwa we, sibyo gusa kuko uyu mugabo bamwe mu bakiristu be bagera kuri 20 bivugwa ko yabateye inda.

Rev. Ken Oyakhilome

Muri 2014 yashinjijwe gusambanya abakobwa bakiri bato ndetse Hari umugore wo mu gihugu cya South Africa yateye inda.

Bishop Chris Kwakpovwe

Yavutse muri 1961, muri 2017 hasakaye amajwi bivugwa ko arwaye we n’umukobwa bari bamaranye iminsi bari mu busambanyi.

Pastor Chukwuma Nkwocha

Muri 2016 uyu mugabo yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos ashinjwa gusambanya abakobwa batujuje imyaka y’ubukure ndetse yarabagize abacakara asambanya uko abishaka.

Pastor Ofuche Ukoga

Muri 2014 uyu mugabo yashinjijwe gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure ndetse ashinjwa no kwica uwo mukobwa wari ufite imyaka 12 y’amavuko ndetse bivugwa ko uyu mukobwa yari akiri isugi.

 

 

Source: Within Nigeria

Advertising

Previous Story

Rosskana yashyize hanze amashusho ya ‘SESA’ – VIDEO

Next Story

Byinshi wamenya kuri Kanseri y’ibere, ikiyitera, ibimenyetso nuko wayirinda, Dore icyo inzobere zibivugaho

Latest from Iyobokamana

Go toTop