Byinshi wamenya kuri Kanseri y’ibere, ikiyitera, ibimenyetso nuko wayirinda, Dore icyo inzobere zibivugaho

02/02/2024 20:03

Kanseri yo mu mabere ni imwe mu ndwara ikomeye cyane ndetse ikaba ari Kanseri ifata ku gice cy’amabere, icyakora iyi Kanseri ifata igitsina gore cyane kurusha uko ifata igitsina gabo. Hari abantu benshi Bazi ko idafata abagabo ariko baribeshya kuko iyi Kanseri no ku gitsina Gabo ibaho nubwo ho Imibare itari hejuru nko ku gitsina gore.

Inzobere zibivuga ko iyo Kanseri yo mu mabere ifata cyane abagore ariko abagore bari hejuru yimyaka 50, gusa ngo ntibikuyeho ko n’abagore bari munsi yiyo myaka barwara iyo Kanseri. Ahubwo nuko Imibare yagaragaje ko abari hejuru yiyo myaka aribo bafatwa niyo Kanseri kurusha abandi.

Ni iki kizakubwira ko ushobora kuba urwaye Kanseri yo mu mabere!?

Dore bimwe mu bimenyetso byayo:

Guhinduka kwingano y’ibere
Guhinduka kwishusho y’ibere
Guhinduka ku ruhu rwo ku imbere
Uruhu rwo ku ibere rugasa umutuku cyangwa orange.
Kuribwa mu ibere
Umusonga ukabije mu ibere

Icyakora kugira ibyo bimenyetso ntibivuze ko urwaye Kanseri yo mu mabere ahubwo ni bimwe mu bimenyetso byayo bityo ukwiye kwihutira kubimenyesha abaganga bityo bakamenya neza uko ubuzima bwawe buhagaze.

Ese iyo Kanseri yo mu mabere iterwa ni iki!?

Inzobere zivuga ko iyi Kanseri yo mu mabere ishobora guterwa no kwiyongera kwama cells mu mubiri wawe cyane mu mabere, uko ziyongera zikarenga izicyenewe bityo bigatuma bivamo Kanseri yo mu mabere. Iyo Kanseri ihera mu ma cells ashinzwe gukora amashereka mu mubiri w’umuntu.

Icyakora ngo Hari ubwo wisanze urwaye Kanseri yo mu mabere warayihawe nk’umurage Kubo ukomokaho. Inzobere zivuga ko hagati ya 5% ni 10% by’abagore barwaye Kanseri yo mu mabere bayikuye Kubo bakomokaho.

Ni ibiki byongera amahirwe yawe yo kuba warwara Kanseri yo mu mabere!??

Kuba uri umukobwa kuko igitsina gore gifite amahirwe yo kurwara Kanseri yo mu mabere cyane kurusha igitsina gabo.

Gukura mu myaka nabyo byongera amahirwe yo kurwara Kanseri yo mu mabere.

Umuryango wawe, Niba mushiki wawe cyangwa mama wawe yarigeze kurwaraho iyo kanseri amahirwe menshi nawe ushobora kuyirwara.

Kujya mu mihango ukiri muto nabyo byongera amahirwe yo kurwara Kanseri yo mu mabere. Kujya mu mihango uri munsi y’imyaka 12.

Kubyara umwana w’ambere ukuze ufite nko mu myaka 30 nabyo byongera amahirwe yo kurwara Kanseri yo mu mabere.

Umugore utarigeze atwitaho amahirwe yo kurwara Kanseri yo mu mabere iri hejuru kuruta uwo watwiseho.

Kunywa inzoga nitabi nabyo byongera amahirwe menshi yo kuba warwara Kanseri yo mu mabere.

Ushobora kwibaza ngo wakwirinda iyo kanseri yo mu mabere gute!??

Hora wipimisha kugira ngo barebe uko amabere yawe ameze.

Irinde kunywa amayoga nitabi
Kora siporo buri munsi byibura iminota 30 ku munsi

Irinde kwiyongeresha cyangwa kugabanya amabere yawe bagira ibyo bagutera mu mabere yawe.

Gerageza wirinde kubyibuha cyane cyangwa ngo unanuke cyane

Ihate ifunguro ryuzuye mubyo urya byose wibuke kurya intungamubiri.

Mu gihe cyose ubonye impinduka ku mubiri wawe ku mabere cyane ihutire ku kigo nderabuzima kikwegereye ubonane na muganga bityo urusheho kumenye icyateye izo mpinduka ku mubiri wawe.

 

Source: my.clevelandclinic.org

Advertising

Previous Story

Aba pasiteri 13 bamaze gushinjwa ubusamanyi

Next Story

Marchal Ujeku yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Ntakazimba”

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop