Advertising

Umugore utwite yabyariye mu musarani umwana ahita agwamo atabarwa n’abashinzwe umutekano

26/02/2023 09:30

Ni inkuru idasanzwe yatangaje benshi muri iyi si.Kumva ko umugore yabyariye mu bwiherero ntabwo bisanzwe gusa aho umugore afatiwe niho abyarira nk’uko byagaragaye.

Ibi byabaye ku munsi wo ku wa kane, ubwo umugore utwite wo mu Ntara ya Mombasa mu gihugu cya Kenya yibarukiye mu musarani mbere y’uko uruhinja rwaje kugwa mu mwobo w’umusarani.

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mugore yagombaga kubyarira mu bitaro bya Likoni Sub-County,ibi byabaye ubwo yari yagiye kwihagarika mu musarani w’ibitaro doreko yari afite ububabare bukabije maze kwihangana bikamunanira.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro Mombasa County, Ibrahiw Basafar waganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Kenya cyitwa Baraka FM yavuze ko batabaye uruhinja ubwo bahise bagera aho byabereye.Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubwo abapolisi babo bafunguye urukuta rw’umusarani mbere yo gukuramo uruhinja ari ruzima rwari rwaguyemo ku mpamvu z’uko mama warwo yagiye mu bwiherero mbere yo kubyara kandi akuriwe cyane (Ari hafi yo kubyara).

Yagize Ati: “Twahageze ako kanya dufungura uruhande maze ku bw’amahirwe turokora uruhinja mbere yo kurushyikiriza abaganga”.Yavuze ko igisubizo cyabo cyihuse cyarokoye ubuzima bw’umwana.Ati: “Iyo dutinda, imyuka y’ubumara iri mu musarani iba yarateje urupfu uru uruhinja. Twafashe iminota ibiri kugira ngo tugere aho byabereye ”.

Ubusanzwe ntabwo bikunze kubaho ariko nanone bifatwa nk’ibidasanzwe cyane dore ko inkuru nk’iyi yumvikana gake mu gihe cy’umwaka.Abagore bagirwa inama yo kumenya igihe cyo kubyariraho ndtse bagasabwa kwita kuho bajya twitunganyiriza na cyane umugore ugiye kubyara aba atemerewe kujya mu musarane w’icyobo cyangwa ahandi umwana ashobora kugwamo.Uyu mwana yarokorewe ubuzima bwe , abasha kugezwaa kwa mu ganga mu gihe umubyeyi we nawe yahise ajyanwa kwitabwaho n’abaganga bitewe n’uburyo yari yababajwe n’agahinda ko kubura umwana we.

Uretse muri Kenya mu Rwanda n’ahandi, abagore bafatwa nk’intwari kuko babasha gutwita abana amezi 9 kandi bakababyara bagakomeza no kuruhana nabo mugihe bakiri bato babifashijwemo n’abagabo babo baba babari iruhande muri icyo gihe cyose cyo gutwita no kwibaruka.

Umwanditsi: Bimenyimana Jean de Dieu Felicien

Previous Story

Rubavu: Imbwa yariye ubugabo bw’umwana muto witwa Ntari Justin Tildon bahita bayica

Next Story

Menya umwihariko w’amafi k’ubuzima bwawe

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop