Advertising

Menya umwihariko w’amafi k’ubuzima bwawe

02/26/23 20:1 PM

Ubusanzwe amafi ni kimwe mu biribwa bwiza cyane abantu benshi baba bategereje kumeza.Amafi agira intungamubiri zihariye ari naho bamwe bahera bavuga ati:”Ni ifunguro ritera akanyamuneza”.Isamaki cyangwa ifi ni nziza cyane.

Ubusanzwe bamwe bazishyira hamwe n’inyama ariko amafi ni ibyokurya byihariye dore ko afite byinshi atandukaniyeho n’inyama z’amatungo abagwa, kuko akenshi zo ziribwa nyuma yo kumishwa, ndetse n’izitumishijwemu buryo bwabugenewe abaziteka babanza kuzikaza ku buryo zisa n’izishizemo amazi.

Mu buryo bwose amafi ni ibyokurya usanga henshi dore ko n’abatabasha kurya inyama kubera ubwivumbure zibatera, hari igihe amafi bayarya n’ubwo nayo hari abo atera ubwivumbure. Kuva ku munopfu wazo, kugera ku mavuta akurwa muri zimwe, zaba izikurwa mu byuzi cyangwa izirobwa mu mazi magari, ifi ni ibyokurya bifitiye akamaro kanini umubiri wacu. Kugeza ubu habarurwa amoko agera kuri 32000 ku isi yose gusa siko yose aribwa ahubwo haribwamo amoko macye, ndetse hari n’aribwa ariko atemerewe bamwe nk’abana n’abagore batwite.]

Mu mafi habonekamo intungamubiri ndetse zimwe na zimwe muri zo ntiwazibona ahandi.Habonekamo Vitamin D ihagije ndetse ku batabasha kubona akazuba ngo kabafashe kuyibona kurya amafi biyibaha ku rugero rwiza cyane ugereranyije.Harimo kandi ibizwi nka Protein,Vitamini B12, Selenium ndetse na Vitamini F ari nayi igizwe na Omega-3 cyane na Omega 6.

ESE UBUSANZWE NI IKI IMARIYE UMUBIRI WA MUNTU?
Amafi agira akamaro gatandukanye cyane ndetse umubiri w’uwariye amafi urangwa no kugaragaza intungamubiri zifatika.

Afasha abashaka gutakaza ibiro, kuko atuma umubiri wihutisha imikorere yawo,Afasha mu guhangana n’uburwayi bunyuranye bw’umwijima,Ni meza ku bari mu gihe cyo gucura kuko abafasha kutagira umunabi ndetse akanabarinda kugira ibinya bya hato na hato,Afasha mu mikorere y’ubwonko, yongera ubwenge butekereza kandi arinda indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru, Agabanya ibyago byo kurwara umutima na stroke, Agabanya ibyago byo kugira indwara zigendana n’ubudahangarwa, Arinda ibyago byo kurwara diyabete iterwa n’imikorere mibi y’imvubura ikora insulin, Afasha gusinzira neza kandi arinda kubura ibitotsi,Atuma ugira uruhu rwiza kandi afasha kurwanya ibishishi,Arimo intungamubiri zifasha mu mikurire cyane cyane ku bana,Aringaniza umuvuduko w’amaraso kandi agabanya igipimo cya cholesterol mbi bityo bikarinda indwara z’umutima zinyuranye.

Nkwibutse ko niba ukeneye kurya amafi meza arobwe uhibereye akanotswa uhari , watwandikira kuri watsapp 0783256132

Previous Story

Umugore utwite yabyariye mu musarani umwana ahita agwamo atabarwa n’abashinzwe umutekano

Next Story

Watermelon ivura uburemba kubagabo ikongerera abagore ububobere

Latest from Ubuzima

Go toTop