Advertising

Ushobora kugira uruhu rworoshye kandi rutabira ibyuya

03/12/25 8:1 AM
1 min read

Hari abantu usanga ababa bafite uruhu rukomeye haba ku mubiri wose ariko cyane cyane mu ntoki no mu birenge , abandi bakabira ibyuya byinshi ku mubiri iyo bamaze kwisiga amavuta ugasanga bibabangamiye. Ku bafite kimwe muri ibyo bibazo cyangwa se ababifite byombi dore uko babyivura.

Dr. Harold Lancer umuhanga, umushakashatsi ndetse akaba impuguke kubijyanye no kwita kuruhu( soin de visage) avuga ko ushobora gukoresha karoti ukayivanga n’amavuta usanzwe wisiga ukaba wagira uruhu rworoshye ndetse bikagabanya no kubira ibyuya byinshi ku mubiri.

Lancer yagize ati : “ ufata karoti ikiri nshya ukayikamuramo umutobe ukoresheje mixeur cyangwa se ku batayifite bakayirapamo duto cyane ubundi bakayikamuza akayunguruzo. Iyo umaze kubona umutobe wa karoti uwushyira mu mavuta nkuko ushyiramo glycerine iyo uri gufungura amavuta. Ariko iyo ushyizemo karoti nta glycerine ushyiramo”

Ku bantu bakunda kugira mu ntoki no mu birenge hakomeye lea avuga amavuta arimo karoti nabyo abikiza, ari ko ushobora kandi kujya wisiga amavuta ya vaseline mbere yo kuryama.

Bashoba kandi gukoresha ibishishwa by’amapapayi asaruwe ako kanya, ukabikuba mu biganza no mu birenge byamaraho iminota 15 ukabona kubikaraba. Ku bashoboye kubona ibibabi by’ibitoto by’amapapayi nabyo babikoresha mu myanya w’ibishishwa.

Umwannditsi:BONHEUR Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop