Advertising

KAWERA Rosette yakoze ibwami muri Malaysia imyaka irenga 20

03/12/25 8:1 AM
2 mins read

Rosette wamenyakanye ku mazina ya NAKAREMA Nadia yavutse mu muryango w’abana 17. Ubuzima bwe bwajemo ingorane cyane guhera muri 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yagiye gusura abaturanyi bityo aherako atandukana n’umuryango we gutyo bahungira muri DR Congo.

Yongeye guhura na abagize umuryango we nyuma y’imyaka 12 yose niho yakuye izina bari baramwise mu kigo cyareraga imfubyi yabayemo ndetse yaje kongera kumuhuza n’umuryango we.

Akigaruka mu Rwanda yabonye ubuzima bwarahindutse cyane kuburyo no kubona ibyo kurya byari bigoranye, bituma ajya kuba muri famiye yamukundaga yari ituye muri Uganda.

Rosette mu bana bavukanaga yari uwa 14 akaba umukobwa wi igikundiro yakundwaga na abantu gusa kuri ubu basigaye ari 11.

kugira ngo yisange muri Malysia byamusabye gushaka ibyangombwa byatuma ajya kwigayo. Ubwo akigerayo bitewe n’ubuzima bugoranye akajya abifatanya nu ubucuruzi.

Yaranguraga imyenda ndetse na amaparufe akabizana muri Uganda. Nyuma gato yari asoje amasomo ye yari ajyanye nu ubukerarugendo. Bitewe no gukunda gusenga yaje kubona amahirwe macye macye kuko abantu bagendaga bamwizera.

Kuri Rosette abona kugira icyizere ari intwaro ikomeye cyane yatuma ugera kure hashoboka wowe ubwawe utakigeza. Ndetse bitewe no kugira intego byamurindaga ibishuko byatuma ateshuka umurongo yihaye, ikaba inama ikomeye cyane yagira urubyiruko muri rusange.

Igihe yari asoje amasomo y’ubukerarugendo yaje kongera gusaba kwiga ‘food management’ bituma ashinga aka restaurent hafi yaho yigaga.

Gusa nyuma yaje kugira imbogamizi ubwo leta yaje kumenya ko abirabura ndetse akaba aribo bari abakiriya be abenshi ntabwo bari bafite VISA bityo leta igenda ibafunga. Nawe nyuma yaje kwamburwa VISA bitewe nuko yari afite ideni rinini cyane ku kigo yigagaho.

Gusa ibintu byose byaje kugenda neza nyuma yo kongera guhabwa amahirwe yo gukomeza kwiga ndetse na bussines ye yongera gufungurwa.

Hari ahantu yagiye gusaba akazi bisanzwe bamukoresha interview ndetse bamwaka ni ibyangombwa bya amashuri yize, bitewe nuko nta mwirabura wari warigeze kuhasaba akazi biri mubyamuhaye amahirwe yo guhita yemerwe ahakora imyaka ijya kurenga 20 yose.

Akazi yari ashinzwe  kwari ukwita kubamikazi babiri bakiri bato bafite nk’imyaka 12 akajya areba ko ibyumba byabo biteguye neza ndetse akanabaherekeza ku ishuri mu modoka abatwaje ibikapu gusa babaga bafite abarinzi.

Ariko nyuma yaje kwikura kuri ako kazi bitewe nuko yumvaga ahantu ari hatamukwiye ndetse bikamutera irungu, Rosette yifuzaga kwigarukira hafi y’umuryango ndetse agakorera igihugu cyamubyaye.

Byose yagezeho ndetse naho yagiye akora Rosette yaje kumenya ko kwitinyuka biri mubyatuma ugera kuntego zawe ntakigukomye. Gusa bitewe n’ivangura abirabura bakorerwa ndetse no kuba wumva udatekanye neza biri mubyatumye afata umwanzuro wo kureka ubuzima nkubwo bwo guhora wikandagira.

Kimwe mu bintu urubyiruko rutazi ruzahura nabyo igihe cyose bagiye gukorera hanze, ni uko uko umutekano waba umeze kose umwirabura ahora ari inyuma. Urugero mu bwami yakoragamo ntiyemerwaga kwicara kabone niyo akazi kaba karangiye.

Nki igihe abashyitsi babaga baje ibwami we akenshi baramuhishaga bityo akumva ameze nkaho yabaga muri gereza ndetse si aho gusa hamugoye kuko na mbere acyiga yabaga yatsinda neza akabona A+ ariko ntabe yayihabwa.

Hari amasomo yabonaga meza ndetse ari muyagezweho muri iyi Si ya none gusa bitewe nuko uba uri umwirabura agahezwa kabone niyo waba uziyishyurira. Kuri Rosette yari yaranze umurimo utamuhesheje agaciro nubwo yabonaga yamwinjiriza cyane. Nko muri Malysia yabonaga abakora umwuga w’uburaya babona agatubutse ariko we yemeye gukoresha imbaraga n’ubwenge bwe.

Igihe yabonaga ibintu byose byanze akazi k’ibwami yakarambiwe ndetse yumva yikumburiye mu Rwanda hafi yu muryango we, yahisemo gushaka ibyangombwa byo kwitahira. Gusa akigera mu Rwanda Covid19 yahise itangira bituma ubuzima bwongera kumugora.

Kuri ubu Rosette abona amahoro nu umutekano ndetse ukishyira ukizana nta cyiza cyibiruta. Ikintu gikomeye yazanye ndetse urubyiruko rwose rugomba kuzirikana ni ukumenya uwo uriwe ndetse ukanyurwa naho uri.

 

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop