Tariki 08/03/2025 ubwo wari umunsi mukuru w’abari n’abategarugori, muri Kenya nkubusanzwe nabo bagombaga kuwizihiza.
Ubwo nibwo Abigael Kanini yari yabukereye nk’abandi bose aho yagombaga kwitabira inama mpuzamahanga kuri uwo munsi udasanzwe.
Ubwo yahingukaga mu cyumba inama yaberagamo uwari uyoboye uwo muhango ndetse aka n’umusangiza w’amagambo Lucy Jeffery yabonye Khanani yinjiye gusa yari afite n’umwana ntiyazuyaje guhita amusaba gusohoka ndetse yabikoze mu buryo butamwuhisha kuburyo byahise biteze impagarara cyane ko bose batabyumvaga kimwe.
Muri iyi nama mpuzamahanga hari hatumiwemo abagore bakomeye ndetse bakora imirimo itandukanye. Nuko bihera aho abantu benshi batangira kujujura byamaze umwanya ndetse bamwe ntibazuyaje gutanga ibitekerezo byeruye bavuga ko Abigael Khanani yahemukiwe ndetse agasuzugurwa kuburyo yari akwiriye indishyi.
Khanani igihe yaganiraga n’abanyamakuru yatangaje ko yumvagako nta kosa ririmo kuza azanya n’umwana we w’umukobwa akunda cyane ko bari bafite ikiruhuko, atari yamusibije ishuri.
Ubwo byabaye urujijo hagati ya Khanani ndetse na Lucy wamusohoye uwaba uri mwikosa kuburyo yasaba undi imbabazi, gusa Khanani yahakanye akomeje ko ntakosa we yiyumvamo ndetse ko ibyo yakorewe ntaho bitandukaniye ni ivangura.
Mugihe Lucy we yatangaje ko nyuma ya abashyitsi bakomeye bari kuza gutanga ibiganiro abandi bari batumiwe ni abari byibuze bujuje imyaka 18, bityo ko kuzana umwana mu bantu bakuru ubwabyo ari uguha ibintu agaciro gacye.
Ati ubutaha mbere yo kuza uzajye ubanze utumenyeshe ko wabuze uwo usigira umwana cyanga ko wakumva utekanye igihe umubona hafi yawe.
Bamwe mutanze ibitekerezo ntibabivuze rumwe ndetse byazamuye impagarara kuburyo kugeza ubwo bamwe batangiye kuvuga ko kumunsi wa abagore byibuze bakeneye umugabo niyo yaba umwe wo kuzajya abareberera.
Umwanditsi:BONHEUR Yves