Advertising

Muri kenya umusore yatunguwe cyane ubwo yabonaga video umukunzi we amuca inyuma

03/08/25 9:1 AM
1 min read

Nyuma yo kwakira umukiriya bisa kaho yari yataye umutwe ndetse ashaka kwiyambura ubuzima, D. Lawlence w’imyaka 28 yakiriye umusore wari uje kugisha inama nyuma gutahura ko umukunzi we amuca inyuma.

Mr. Allan Lawrence ni umujyanama mu byimibanire, yaminuje mubirebana n’ubwanditsi ndetse ni ubuzima bwo mumutwe. Yashinze company yitwa ‘The Love Banquet’ igira inama abasore n’inkumi babona urukundo rwabo rudahagaze neza.

Ubwo yari mukazi bisanzwe nibwo yikiye undi umusore waje amugisha inama nyuma yo kwerekwa video umukunzi we amuca inyuma.

Ubwo Lawnlence yaganiraga n’ikinyamakuru kitwa Tuko yaboneyeho gutanga inama rusange kubantu basigaye babuzwa amahwemo n’inkundo zi ikigihe.

Yatangiye avuga ko igihe cyose ubonye, utahuye cyangwa ukaza kwerekwa ibimenyetso bigaragaza ko umukunzi wawe yaguciye inyuma ugomba kubanza kwitonda ndetse biba byiza ugenzuye umujinya wawe ndetse ukaba uretse guhubagurika

Mugihe umenye ko ari  mugenzi wawe byabayeho biba byiza kumuba hafi ndetse byaba na ngombwa ukamushakira umujyanama wabyigiye cyangwa mugashaka umuhanga mumibanire n’abantu cyangwa ubuzima bwo mu mutwe.

Biba  byiza iyo wirinze guhita ugira umwanzuro ukomeye ufata ukirakaye kuko nyuma iyo ucururutse birangira wicujije ndetse umutimanama wawe ukagucira urubanza. Icyiza kurusha ibindi ni ukwiyitaho ugakora siporo ndetse ukarya indyo yuzuye.

Umuhanga mu buzima bwo mumutwe Dr. Lawlence yasoje avuga ko mugihe umukunzi wawe aguciye inyuma, ukaza kubimenya ni ikimenyetso cyuko atari yiteguye gufatanya nawe urugendo rwubu buzima.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop