Buri kwezi cyangwa buri mwaka, ibinyamakuru binyuranye nka Forbes Magazine, Bloomberg Billionaires Index, Investopedia n’ibindi bikora urutonde rw’abantu bakize kurusha abandi ku isi.
Uyu munsi tugiye kubagezaho urutonde rw’abantu 10 bakize ku isi . Uru rotonde ni urwatangajwe n’urubuga rwa Investopedia ku itariki ya 19/01/2025. Turahera ku wa 10 tuze kugera ku wa mbere nyuma:
10) Larry Ellison
Imyaka afite: 80
Aho aba: Hawaii
Ibyo akora: Ari mu bashinze Kompanyi ya Oracle (ORCL) ikora ibintu by’ikoranabuhanga. Ari no mu banyamigabane ba Tesla iyoborwa na Elon Musk.
Amafaranga afite: Miliyari $212.4 z’Amadorali ya Amerika ( $212.4 billion).
9) Steve Ballmer
Imyaka afite: 68
Aho aba:Â Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ibyo akora:Â Ni nyiri Los Angeles Clippers, ikipe ikina umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwe mu banyamigabane ba Microsoft ya Bill Gates.
Amafaranga afite: Miliyari $123.1 z’Amadorali ya Amerika ($123.1 billion)
8) Warren Buffett
Imyaka afite: 94
Aho aba:Â Leta zunze Ubumwe za Amerika
Ibyo akora: Ni umuyobozi wa Berkshire Hathaway ikora ibijyanye n’imyambaro n’ubwishingizi. Afite imigabane muri Kompanyi nyinshi zirimo IBM, Apple, Dairy Queen, Duracell, GEICO n’izindi.
Amafaranga atunze: Miliyari $149.6 z’Amadorali ya Amerika ($149.6 billion)
7) Sergey Brin
Imyaka afite: 51
Aho aba:Â Leta zunze Ubumwe za Amerika
Ibyo akora: Ari mu bashinze Kompanyi ya Alphabet ikora ibijyanye na Softwares. Ari no mu bakoze Softwares nyinshi za Google akaba n’umunyamigabane wayo.
Amafaranga afite: Miliyari $134.1 z’Amadorali ya Amerika ($134.1 billion).
6) Mark Zuckerberg
Imyaka afite: 40
Aho aba:Â Leta zunze Ubumwe za Amerika
Ibyo akora:Â Ni Umuyobozi wa Kompanyi yitwa Meta ihuriwemo na Facebook, Instagram na WhatsApp.
Amafaranga afite: Miliyari $207.1 z’Amadorali ya Amerika ($207.1 billion)
5) Larry Page
Â
Imyaka afite: 51
Aho aba:Â California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika
Ibyo akora:Â Ari mu bashinze Google akaba ari nawe muyobozi wa Kompanyi ya Alphabet ibamo urubuga rwa Google na Youtube.
Amafaranga atunze: $141.6 billion
4) Bill Gates
Imyaka afite: 69
Aho aba:Â Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Merika
Ibyo akora: Ni umwe muri ba nyiri Kompanyi ya Microsoft Ink ikora progaramu za mudasobwa zitandukanye. Bill Gates afite kandi Kompanyi yitwa Cascade Investment LLC ikora ibikorwa binyuranye birimo ubwubatsi n’ubucuruzi.
Amafaranga atunze: Miliyari $108.3 z’Amadorali ya Amerika ($108.3 billion)
3) Bernard Arnault
Imyaka afite: 75
Aho aba:Â Paris mu Bufaransa
Ibyo akora: Ni umuyobozi wa Kompanyi yitwa LVMH icuruza ibintu binyuranye by’agaciro birimo n’inzoga izwi cyane yitwa Hennessy. Agira kandi imigabane muri Kompanyi zikomeye nka Dior SE ikora ibijyanye n’imyambaro n’imideri ihenze na Ferret-Savinel, Kompanyi ikora ubwubatsi n’izindi.
Amafaranga afite: Miliyari $189.3 z’Amadorali ya Amerika ($189.3 billion)
2) Jeff Bezos
Imyaka afite: 61
Aho aba:Â Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ibyo akora: Niwe washinze akaba n’umuyobozi wa Amazon, Kompanyi ikora ubucuruzi mu buryo bw’ikoranabuhanga. Agira kandi imigabane muri Kompanyi ikomeye ya Blue Origin no mu kinyamakuru gikomeye muri Amerika cyitwa Washington Post.
Amafaranga afite: Miliyari $241.9 z’Amadorali ya Amerika ( $241.9 billion)
1) Elon Musk
Imyaka afite: 53
Aho aba:Â Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ibyo akora: Niwe muyobozi wa Kompanyi yaTesla  ikora imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibindi. Ni nawe kandi uyobora Kompanyi ya Space X ikora ibijyanye no kumenya no gukora ingendo mu isanzure (Space exploration)
Amafaranga atunze: Miliyari $353 z’amadorali ya Amerika ($353 billion)
Uretse kumenya abantu bakize ku isi kurusha abandi, ikindi twakwigira kuri iyi nkuru ni uko twamenya ibyo aba bantu bakora. Nkuko bigaragara, abenshi muri aba bantu bakize ku isi bakora ibikorwa bishamikiye ku ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
Nta gushidikanya rero ko ikoranabuhanga nawe warishingiraho ugakora ibikorwa biguteza imbere. Biranashoboka ku nawe mu gihe kiri imbere wazaboneka kuri uru rutonde rw’abantu bakize ku isi.
Umwanditsi:BONHEUR Yves
Â