Abanyamuryango ba Umwalimu SACCO bahagarariye abandi bahuriye mu nama rusange yabereye I Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 23, Ukuboza, 2024, ahatangarijwe ko hari uburyo butatu bushya mwalimu azajya abonamo inguzanyo zirimo izishingiye ku buhinzi n’ubworozi yiswe ‘Sarura Mwalimu’, iy’ubucuruzi buciriritse yitwa ‘Aguka Mwalimu’, n’uburyo bwo gusaba inguzanyo no kuyikurikirana ku ikoranabuhanga bwa ‘Online Loan Application’
Uwambaje Laurence uyobora Koperative Umwalimu SACCO ku rwego rw’igihugu agaragaza ko bashyizeho ubu bwoko bw’inguzanyo kubera ibyifuzo by’abanyamuryango.
Avuga ko basabaga ko bahabwa inguzanyo zindi zabafasha kwiteza imbere.
Ati: “Abakiriya bacu batweretse ko inguzanyo tubaha bazikoresha neza noneho baduha ibitekerezo ko babonye n’ubundi bwoko bw’inguzanyo bubafasha mu mishinga ibateza imbere byarushaho kubafasha.
Uwambaje Laurence uyobora Koperative Umwalimu SACCO ku rwego rw’igihugu
Abarimu baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko inguzanyo bafashe mbere bayikoresheje neza, bibaha uburyo bwo kuba bakwaka n’izindi mu gihe kiri imbere.
Léonidas Ndekekurora, umwe mu barimu bo wo mu Karere ka Nyagatare yemeza ko hari ibyo yagezeho abikesheje kuba yariyemeje gufata inguzanyo kandi akayicunga neza.
Ayo yagujije mbere mu Umwalimu SACCO yayashoye mu buhinzi bw’ibigori, aza gusaba indi yorora inkoko n’ingurube nyuma yongera gufata iyindi ashinga inzu y’ubucuruzi mu Mujyi wa Nyagatare.
Ati: “Bwa mbere nasabye Miliyoni ebyiri mpita mpinga ibigori; mbonye maze kugurisha kandi nungutse nsaba indi norora ingurube n’inkoko, hanyuma mu mwaka wa 2021 ndongera mfata iyindi ya Miliyoni eshatu nshinga ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi”.
Undi uyobora ikigo Rusumo High School witwa Robert Muvunangabo agaragaza ko imishinga mwarimu wo cyaro akora ari ubuhinzi bityo biteze iterambere binyuze muri izo nguzanyo nshya.
Ati: “Bizadufasha kudaheranwa n’akazi kamwe kuko iyo ufite aho ukura amafaranga hatandukanye birihuta kugera ku iterambere kandi n’imibereho y’umuryango itera imbere.”
Imitangirwe izi nguzanyo; mwarimu wafashe ijyanye n’ubuhinzi azajya ayishyura nyuma y’’uko ibyo yahinze byatangiye kumuha umusaruro, mu gihe ushaka gukora ubucuruzi buciriritse azajya yizigamira akageza kuri 30%, Koperative Umwalimu SACCO ikamuha 70% yayo asaba akabona kuba yayahabwa agatangira gucuruza.