Advertising

Muri Kenya umugabo yishwe n’abahungu be

13/10/2024 11:51

Aho bigeze biragoye, abasenga bavuga ko Isi igeze ku iherezo ryayo kuko umubyeyi atagitinya kwica uwa mwibarutseho nk’uko byagaragaye muri Kenya aho umugabo bivugwa ko yishwe n’abana be.

Umugabo ukomoka muri Kissi ho muri Kenya uzwi ku izina rya Charles Kibwange yashyinguwe nyuma yo kuvugwa ko yishwe n’abahungu be.

Umwe  mubahungu be yatangaje ko ise yibasiwe kabiri kose. Bwa mbere yatezwe nyuma yo kugera mu rugo avuye gusenga. Yashoboye gutoroka ariko afite ibikomere asaba ubufasha kwa muganga.

Icyo gihe agarutse mu rugo avuye mu bitaro, yasanze abahungu be bakimutegereje. Kuri iyo nshuro baramufashe bamukurubana mu muhanda, aho bamwiciye bunyamswa.

N’ubwo umuryango wa nyakwigendera wemerewe gushyingura umuntu wabo, gusa kugeza ubu nta muntu n’umwe wigeze atabwa muri yombi.

Yishe n’abahungu be kubera amakimbirana ashingiye ku butaka. Abakurikiranywe icyaha cyo kwica Charles Kibwange barakurikiranwa n’inzego z’ubutabera urubanza rwabo rukaba rwaragejejwe murukiko.

Abaturage basaga ko bakurikiranwa mu buryo buziguye, bafatwa , bagatabwa muri yombi ndetse bikaba isomo no kubandi baturage bumva ko kwica umuntu ari ibintu byoroshye cyangwa babikora ntibahanwe.

Abaturage bagirwa inama yo kutihanira cyangwa ngo bumve ko umwanzuro w’amakimbirane ari ukwicana , basabwa kujya bagera mu butabera mbere y’uko ibibazo byabo bikomera kugera aho umwana yica se umubyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Inama ku babyeyi bafite abana babyariye iwabo

Next Story

Clarisse Karasira yasabye abakunzi be kumuhitiramo indirimbo yasohora

Latest from HANZE

Go toTop