Clarisse Karasira yasabye abakunzi be kumuhitiramo indirimbo nshya yasohora mu zirenze imwe yabahaye.Clarisse Karasira asigaye akorera umuziki hanze y’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze ,yagaragarije abakunzi be ko abafitiye ibihangano byinshi kandi byiza bakwiriye guhitamo kimwe.
Yagize ati:”Bakundwa muri izi ndirimbo, ni iyihe mwumva yasohoka mbere ? ; Icyimbo, Roho, Imbere, Ruhinyuz’Imana. Urukumbuzi rwo ni rwinshi , nimutahe”.
Nyuma yo kubaha ibi byifuzo, abakunzi be bamugaragarije urukundo rwinshi ndetse bamubwira ko bifuza ko ‘Roho’ yasohoka mbere.
Ni nyuma y’aho aherutse gushyira hanze iyo yise ‘Ibarabara’ igaruka ku buzima bw’imibereho y’abana bo mu muhanda n’uburyo badakwiriye guuhutanza.