Advertising

Akamaro k’imisatsi y’ibigori

12/10/2024 19:06

Ubucukumbuzi bukorwa bugaragaza ko imisatsi y’ibigori yagiye ikoreshwa kuva mu myaka 6,000 ishize nk’umuti mu bwoko bwa Myan na Aztec. 

Ibigori ubwabyo bifite akamaro ka nyuranye ariko imisatsi yabyo irihariye mu kugirira umubiri akamaro dore ko inafite indwara ivura.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro k’imisatsi y’ibigori ndetse tunarebe uko itegurwa.

Iyi misatsi ikungahaye kuri  vitamin C na vitamin K imyunyungugu nka potasiyumu ndetse n’izindi ntungabuzima zinyuranye.

Diyabete: Inyigo zakozwe zerekana ko iyi misatsi ifite ubushobozi bwo kuzamura igipimo cya insulin bityo bigafasha mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso. Ku bw’ibyo abagifatwa n’iyi ndwara gukoresha iyi misatsi byabafasha guhangana nayo vuba kandi neza.

Kubyimbirwa: Iyi misatsi kandi izwiho kubasha guhangana no kubyimbirwa mu buryo bunyuranye cyane cyane mu ngingo. Bituma iyi misatsi iba ingenzi ku barwaye goute n’izindi ndwara zinyuranye z’imitsi.

Impyiko: Ku bafite impyiko zinaniwe cyangwa zitakibasha kuyungurura neza iyi misatsi irabafasha kuko ituma inshuro wihagarika ziyongera bityo bigasohora imyanda n’uburozi bumwe mu mubiri.

Igogorwa: Iyi misatsi kandi ifasha umubiri gukora indurwe ihagije bityo bigatuma igogorwa rigenda neza bikanatuma umubiri unyunyuza intungamubiri ukeneye mu byo tuba twariye.

Umutima: Iyi misatsi ifasha imikorere myiza y’umutima ndetse n’imitsi y’amaraso bityo bikaba ingenzi mu gutuma itembera ry’amaraso rikorwa neza.

Nubwo iyi misatsi ari myiza ariko ku bafite umuvuduko w’amaraso uri hasi cyane cyangwa uri hejuru cyane ntibemerewe kuyikoresha.

Ufata imisatsi y’ibigori ukayanika noneho ugakoramo ifu.

Uvanga ibikombe 2 by’amazi (ubwo ni igice cya litiro) n’ibiyiko bibiri bya ya fu

Uracanira bikabira noneho ukagabanya umuriro bikamara iminota 10 ugaterura ku ziko.

Nyuma y’iminota 30 uteruyeho urayungurura ukanywa ako kazuyazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugore yasobanuye uko gutanga amagi ye afasha ababuze urubyaro byamuhejeje mu nzu

Next Story

Diamond Platnumz yavuze ko umukobwa we Tiffah ababara iyo Ise yabyinanye n’abakobwa

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi
Go toTop