Advertising

Diamond Platnumz yavuze ko umukobwa we Tiffah ababara iyo Ise yabyinanye n’abakobwa

10/12/24 19:1 PM

Icyamamare muri muzika ya Afurika, no muri muzika ya Tanzania Bongo Falava, uzwi ku izina rya Diamond Platnamuz avuga ko igihe kinini akunze kubona umukobwa we Tiffah amunenga igihe yabyinanye n’ababyinnyi b’abakobwa.

Uyu muyobozi washinze ndetse akaba ayobora WCB-Wasafi yatangaje ko umukobwa we akunda cyane Tiffah yumva ababaye iyo abonye ise ari kubyinana n’abakobwa mu gihe cyifatwa ry’amashusho y’indirimbo cyangwa mu birori bitandukanye.

Mu gusubiza kimwe mu binyamakuru byo muri Zimbabwe Diamond yibukije abantu ko umuziki ari akazi ndetse gafite ibikagenga nk’utundi tuzi twose.

Mu kiganiro umunyamakuru yamubajije imbogamizi agira iyo ari kubyina ndetse atunganya amshusho y’indirimbo ze. Yasubije ko imbogamzi ya mbere ari Tiffah umukobwa we muto ukunda kumunega iteka iyo abonye se abyinana nabakobwa.

Ati”:Rimwe na rimwe  ambaza ibibazo byinshi ndetse bikomeye gusubiza gusa nkamwibutsa ko ibintu byose nkora muri video aba ari umukino (acting)”.

Akomeza avuga ko akunze kumwibutsa kenshi ko ibyo akora mu ndirimbo aba adakomeje. Ndetse ko nk’umunyamuziki wabigize umwuga agomba gukora buri kimwe cyose cyanezeza abafana be.

Ibi byabereye  uri Zimbabwe aho yari yajyanye n’umukobwa we Tiffah n’umuhungu we Nillah aho biteguraga ibitaramo bizenguruka Africa.

Igihe bari mu myiteguro umwe mu bakozi bakorana umunsi kumunsi yitabye Imana uzwi ku isina rya Khadija Shaibu (Didu), yari umunyamakuru wa Wasafi FM.

Diamond yahise ahigira kuzafasha umukobwa we akamurihira amashuri kugeza asoje.

Previous Story

Akamaro k’imisatsi y’ibigori

Next Story

Poshy Queen yagaragaje impamvu yatandukanye na Harmonize

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop