Advertising

Umugore yasobanuye uko gutanga amagi ye afasha ababuze urubyaro byamuhejeje mu nzu

10/12/24 18:1 PM

Jess Flaherty yatangaje ko yatanze amagi ye inshuro ebyiri zose kugira ngo afashe abagira ibibazo byo gusama gusa ngo byaramugoye kurusha uko yabikekaga, kuko  ngo yumvaga adashaka gusohoka mu nzu.

Kuva Jess afite imyaka 20 umwe mu baririmbyi yakundaga cyane harimo Cat Pierce, agatangaza ko afite umwana we wa mbere yabyaye abifashijwemo n’umuterankunga, yahisemo gushakisha uko yajya atanga amagi ye kugira ngo afashe abandi bahanganye n’ibibazo by’ubugumba.

Yahise yerekeza ku kigo gifata abafite ikibazo cy’uburumbuke cya Hewitt, gihereye mu Bitaro by’abagore muri Liverpool, bamugira inama ndetse ariyandikisha.

Ubuzima bwe bwarasuzumwe ndetse atangira kujya adya amafunguro yongera amaraso ndetse bamuha umujyanama uhoraho. Bamusobanuriye ko uturemangingo twe tuzaba turi ku Isi yose mu bantu azaha amagi gusa bamubwira ko ari nta burenganzira azaba afite ku mwana w’uwa samye akoresheje amagi ye.

Ntacyo byari bimubwiye kuko ibyo abantu bamubwiraga byose, yafashe icyemezo cyo gutanga amagi agafasha.

Jess Flaherty akomeza avuga ko ikibazo cya mbere yahuye nacyo igihe ari icy’uko yaterwaga inshinge z’imisemburo akumva amarangamutima ye arazamutse cyane. Yagize ati:”Ntago yari amarangamutima asanzwe amwe  amara umunsi umwe, oyaaa!! Narariraga ikntu cyose mbonye ki kantera impuhwe n’impungenge kandi bintwara igihe”.

Umunsi umwe yabaga yumva adashaka kuva muburiri. Indi  minsi akumva arakaye agatekereza ko abantu bo ku Isi ba bereyeho kumubabaza. Gusa uko igihe cyagiye gishira yumvaga agenda yiyakira.

 

Mu myaka ya 20 kugeza 30 imisemburo yakomeje kugenda yiyongera cyane cyane ku maso he, azana ibiheri  ndetse akananwa akumva kari kumurya.

Umuganga wa mwitagaho yaje kumukorera umuti yagombaga kuzajya akoresha ndetse bidatinze aza kumera neza avuga byamutwaye icyumweru  kimwe n’igice ibintu byose biba bisubiye ku murongo.

Yishimira cyane kuba yarafashije abantu  benshi akabaha amagi,agira inama umuntu waba ushaka gutanga amagi kwitegura guhangana n’ingaruka zitoroshye aba azahura nazo.

 

Previous Story

Ghana: Kiliziya Gatulika yahagurikiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buzwi nka ‘Galamsey’

Next Story

Akamaro k’imisatsi y’ibigori

Latest from HANZE

Go toTop