Advertising

Pasiteri yirukanywe muri America amaramasa nyuma y’imyaka atorohewe n’ubuzima

12/10/2024 13:10

Pasiteri Reverend Robert Kiama Wamaru yirukanywe muri Amerika adategujwe nyuma yigihe kini yari amazeyo ashakisha imibereho.

Wamaru yagize amahirwe yo kujya muri Amerika ubwo pasiteri mugenzi we yamenyaga ko afite impano yo kwigisha ijambo ry’Imana akamutera inkunga yo kujya kwiga mu ishuri rya Bibilia muri Amerika.

Aya mahirwe yumvaga ari intambwe ikomeye kuri we, n’uko nti yazuyaza guhita apanga kujya muri Amerika. Mu ntangiriro ubuzima bwaho bwari bwiza abona ibintu ari bishya kandi bishimishije.

Ariko byaje guhinduka bibi ubwo yabonaga asabwa amafaranga menshi yo kubaho ndetse no kwishyura ishuri. Kubera ko Wamaru atabashije kwishyura fagitire ishuri ryaje kumwirukana.

Hari abayoboke bitorero rye bamuhaye impano n’inkunga gusa ntago yari ihagije, Wamaru yisanze mu bihe bikomeye ndetse bimuviramo gufungwa.

Yafunzwe amezi umunani yose, agira agahinda irungo no kwiheba  kugeza igihe yari ategereje koherezwa iwabo muri Kenya.

Amaherezo nyuma yibyo yumvaga n’ibihe bidashira  yaje kurekurwa yahorezwa iwabo muri Kenya.

Wamaru igihe yagarukaga yaje amaramasa ntakintu na kimwe afite, bihabanye n’inzozi yari afite zo kuzaba umutunzi.

Reverend Wamaru ubu arateganya gufungura itorero I Juja mu ntara ya Kiambu ho muri Kenya, aho yizeye gukomereza umurimo we w’ubupasiteri.

Abakirisitu ndetse n’abandi, bagirwa inama yo kudahubukira kujya hanze y’ibihugu byabo bagendeye kubyo bari gusezeranywa n’ababajyanyeyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bimwe mu bintu bitangaje uratungurwa no kumenya

Next Story

Abaganga ba basabye kutazigera bifuza kubyara babirengaho ! Ibyakurikiyeho byatangaje Isi

Latest from Iyobokamana

Go toTop