Advertising

Abayoboke b’Itorero Abatoranyijwe n’Imana batunguranye nyuma yo guteranira mu mugezi w’amazi bagahimbaza Imana

23/09/2024 07:29

Abasengera mu Itorero ‘Lord’s Chosen Charmatic Revival Movement’ ryo muri Nigeria basengeye mu biziba by’amazi (Umugezi).

Iki giterane cyateguwe na Lord’s Chosen Charmatic Revival Movement’ , cyatunguye benshi hibazwa impamvu byakozwe muri ubwo buryo na cyane ko ari umuco utamenyerewe mu basenga.

Ni amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko TikTok aho agaragaza amashusho adasanzwe yafatiwe mu muhanda wo mu gace ka Abraka muri Leta ya Delta mu masaha y’umugoroba basa n’abari mu kibwirizwa.

Muri ayo mashusho, abagore n’abagabo bo muri Lord’s Chosen Charmatic Revival Movement’ bagaragara basa n’abarimo guhimbariza muri ayo mazi bigaragara ko bishimye. Bamwe bari bari kuririmba bazamura amajwi yabo , abandi bari gucurira bakangurira n’abaje kubareba kubigana.

Umwe yagize ati:”Uku si ukubwiriza ni ubusazi.Ni gute batekereza ko guhagarara mu mazi mabi, mu nuhanda nyabagendwa ari ugutanga ubutumwa ?”.

Iri Torere rya Lord’s Chosen Charmatic Revival Movement’ ryateraniraga hafi y’umuhanda mu mugezi.

Previous Story

APR FC na Police FC zavuye zimwiza imoso ! Tombora ya CAF Champions League na Confederation Cup hamenyekanye igihe zizabera

Next Story

“Ibintu by’ubutinganyi mukomeje kwamamaza biraza kurangira mwese mwabaye bo” ! Impanuro za Shaddyboo

Latest from Iyobokamana

Go toTop