Advertising

“Ibintu by’ubutinganyi mukomeje kwamamaza biraza kurangira mwese mwabaye bo” ! Impanuro za Shaddyboo

23/09/2024 08:03

Umwe  mu bagore bakoresha imbuga Nkoranyambaga Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo, yatangaje ko abantu bakwiriye gukomeza kwirinda kwamamaza ubutinganyi hato ngo buri wese atazavaho aba we.

Ni amagambo yatangaje anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze [X] , ashyira mu majwi abahungu bakora ‘Twerl’ [Imbyino zi byinwa n’abakobwa cyane bazunguza amabuno], aho yagaragaje ko ari nta kintu kizima kiri kumuhungu ubikora.

Shaddyboo yagarutse no ku nkuru iherutse gukorwa n’ikinyamakuru cya hano mu Rwanda [Tutaramamaza hano], ivuga ku bahungu ngo bacanye inyuma ibintu rubanda rwamaganiye kure bavuga ko kiri gukoreshwa mu kwamamaza ubutinganyi nyamara bitari mu Ndangagaciro z’Abanyarwanda ko umuhungu akundana na mugenzi we cyangwa ngo baryamane bahuje ibitsina.

Asanga byose ari ukuyobya urubyiruko no kurwicira ejo hazaza, abasaba gusenga. Shadia Mbabazi yagize ati:” None se, ni iki kizima ku muhungu ukora twerk ? Noneho ngo uduhungu tubiri tutazwi mu buhanzi ngo twacanye inyuma.

Inkuru irimo ni iyihe uretse gushaka kuyobya urubyiruko ?  Muraza gushya ibi bintu si ibyiwacu. Mwicare musenge”.

Umwe mu bakurikira Shadia Mbabazi, ysubije ubutumwa bwe agira ati:” Ubundi izi nkuru zamamaza ubutinganyi RMC ikwiye kujya itegeka ibinyamakuru kuzisiba ndetse bakanasabwa kutongera gutangaza izindi zisa nazo”.

Uwitwa Asibomana ati:” Shaddy uvuze ukuri 100% gusa ndabona bamwe mu banyamakuru ari ba Ambassadors b’ ubutinganyi.  Nizo nkuru basigaye birirwa baduha gusa”.

Dorcas Uwineza yagize ati:” Ubutinganyi bwamaganenwe rwose kuko ni icyaha gikojeje isoni bikomeye. Ubutinganyi Imana ibwanga urunuka. Ababikora bihane basange Yesu Kristo abakize. Murakoze”.

Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu, yagize ati:” Kandi uwahanze umushinga, ushaka gutera imbere ufite ishuri,ikigo runaka ntabwo bamwandikaho Inkuru ariko ngo abagabo bacanye inyuma kweri…. Nzabambarirwa ni Mwene Mbuze icyomvuga!”.

Ubutumwa bwa Shadia Mbabazi, bwakiriwe neza n’abantu ndetse bamushimira ku gitekerezo cyiza atanze cyo gukebura abakomeje kwijandika muri izo ngeso zo kwamamaza ubutinganyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abayoboke b’Itorero Abatoranyijwe n’Imana batunguranye nyuma yo guteranira mu mugezi w’amazi bagahimbaza Imana

Next Story

Niba ukeneye umukunzi iyi nkuru ni wowe igeneye yisome

Latest from Imyidagaduro

Go toTop