Advertising

Dore ibintu ugomba gukora niba ushaka ubuzima bwiza

07/30/24 20:1 PM

Kugirango ubuzima bw’umuntu bugende neza hari ibintu byinshi aba agomba gukora cyangwa no kurya. Muri ibyo bintu bwiza.com yagerageje kwegeranya bishobora kugufasha mubizima bwa buri munsi.
Kurya imbuto
Imbuto zifitiye umumaro munini ubuzima bw’umuntu kuko zigaragaramo intungamubiri zitandukanye. Aha tugaruka ku rubuto rwa Pome. Uru rubuto rukungahaye ku masukari kamere, iyi sukari ikaba ifasha cyane mu igogora bityo ibyo umuntu yariye ntibimutindemo
Kwiga kurya ibiryo witeguriye
Abashakashatsi bavuga ko kurya ibiryo wateguriye iwawe birushaho gufasha kuko umuntu abasha kurya ibyo ashaka kandi yateguye uko ashaka. Ikindi ni uko iyo uriye ibyo wateguye cyangwa wagize uruhare mu gutegura bishobora kukurinda indwara ziterwa n’isuku ncye kuko uba wabyitayeho kurushaho.
Kunywa kawa
Abahanga mu by’imirire bavuga ko kunywa kawa y’umukara (Black coffee) bifasha gutwika ibinure byo mu mubiri bityo amaraso agatembera neza mu mubiri. Bavuga kandi ko kunywa bibuze uturahuri hagati ya 3-5 twa kawa bishobota kutuma umuntu aramba mu gihe yadukoresheje neza.
Kunywa amazi menshi
Amazi nayo ni ingirakamaro cyane ku buzima bw’umuntu. Abashakashatsi bavuga ko kunywa amazi biruhura mumutwe ndetse nikanafasha igogora. Bituma imitsi irambuka amaraso agatembera neza. Amazi anyobwa hakurikijwe ibiro by’umuntu kuko atari byiza kurenza urugero.
Gukoresha amazi meza buri munsi kandi cyane cyane mu gitondo mbere yo kugira ikindi ushyira mu kanwa bishobora gufasha mu gutunganya inzira z’igogora.
Imyitozo ngororamubiri
Gukora imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu bifasha kugira ubuzima bwiza kuko bituma buri rugingo rubasha gukora neza ndetse no gusohora umwuka.
Abahanga mu bujyanye n’ubuzima bavuga ko imyitozo ngororamubiri kabone nubwo yaba kugenda gahoro n’amaguru bifasha kuruhuka mu mutwe no gutekereza neza.
Gufata akaruhuko.
Kuruhuka ni ngombwa mu gihe umuntu yakoze. Abashakashatsi bavuga ko iminota 30 ku munsi mu masaha ya kumanywa ihagije kugirango ubwenge bube busubiye ku gihe.

Ni byiza kuruhuka kuko bituma ubwonko butekereza neza ndetse n’umubiri ukongera gufata imbaraga.

Sponsored

Go toTop