Advertising

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri ya mutije Marines FC.

Yagize ati:”Mukura ntiyigeze ituvugisha na rimwe Ishimwe Jean René n’Umukinnyi w’Ikipe y’Intare FC kandi nitwe dufite uburenganzira bwo kumugurisha cyangwa kumutanga aho dushaka, ibindi byose n’ibihuha turi kumva. Ibi byose bitangajwe nyuma y’Iminota 60 Ikipe ya Mukura itangaje ko yasinyishije uyu mukinnyi.

Mukura VS yatangaje ko yasinyishije myugariro Ishimwe Jean René wakiniraga Intare kandi ko bakurikije amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda. Aba batangaje ko niba APR FC yifuza uyu mukinnyi nk’uko bivugwa yabegera bakaganira, kuko ibindi bakora bitaba binyuze mu mucyo.

Nyuma y’ibi byose biravugwa ko ikipe ya APRFC yamaze gutumizaho Jean René gutanga ubusobanu!.

Ese biragenda ute ? Ni mukura , Intare FC cyangwa APRFC byose muraza gusobanukirwa ikipe ufite ukuri.

Sponsored

Go toTop