Shiloh Jolie-Pitt, umukobwa w’imyaka 18 wa Angelina Jolie na Brad Pitt, yatangaje ko agiye gukuraho izina rya Se Pitt, mu mazina ye. Ibi yabitangaje abinyujije mu itangazo ku kinyamakuru cya “The New York Times.”
Shiloh, wari usanzwe afite amazina yombi y’ababyeyi be, yavuze ko atifuza gukomeza kwitwa Pitt mu izina rye. Mu itangazo rye, yagize ati: “Ndashaka kwiyubaka ku giti cyanjye no gusigasira umwimerere wanjye. Kandi umuryango wange wemeye icyemezo cyange.”
Ibi bibaye mu gihe hari hashize igihe kinini ababyeyi be, Angelina Jolie na Brad Pitt, batandukanye mu buryo butari bwiza. Shiloh yavuze ko nubwo afitanye umubano mwiza n’ababyeyi bombi, yifuza ko izina rye ritandukana n’amakimbirane y’ababyeyi be.
Angelina Jolie na Brad Pitt batandukanye mu 2016, nyuma y’imyaka 12 bari bamaranye.
Shiloh ashimangira ko iki cyemezo kitavuye ku mutima mubi cyangwa urwango, ahubwo ari ugushaka kubaka ubuzima bwe bwite, bushya kandi budashingiye ku babyeyi.
Uyu mukobwa usanzwe yitwa Shiloh Nouvel Jolie-Pitt ashaka guhindura izina rye rikaba Shiloh Nouvel Jolie.