Advertising

Perezida Kagame niwe wakiniye bwa mbere muri Stade Amahoro yandika amateka

01/07/2024 21:15

Kuri uyu wa 01 Nakanga 2024, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade  Amahoro, asaba abafite impano muri Ruhago kuyibyaza umusaruro, ahamya ko nta rundi rwitwazo.

Iki gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro , cyakurikiwe n’umukino wahuje ikipe ya APR FC n’ikipe ya Police FC, umukino ukaza no kurangira APR FC ariyo yegukanye igikombe ku gitego 1:0.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida w’Impuzamashyiahamye y’Umupira w’amaguru muri Afurika  , CAF, Dr Patrice Motsepe.

Perezida Kagame yashimiye cyane  , aba banyacyubahiro ; Motsepe na Perezida wa FIFA , Gianni Infatino kuba barafashije u Rwanda kugera ku gikorwa nk’iki cya Stade Amahoro , ikaba imwe muri Stade zikomeye muri Afurika no ku Isi.

Yavuze ko kandi u Rwanda  ruha agaciro kenshi iki gikorwa remezo cya  Stade  Amahoro ku buryo abana b’u Rwanda bagiye ku kibyaza umusaruro.

Ati:”Ubu nta rundi rwitwazo , ku bana bacu bafite impano , mugomba gukora cyane kandi neza, mureke natwe tuze mu beza ba mbere ku mugabane wa  Afurika”.

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika , yavuze ko akurikije uko yabonye Stade Amahoro ari imwe muri nziza Afurika ifite ndetse n’Isi muri rusange.

Ati:”Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’Abanyafurika, dukwiye guterwa Ishema  kandi tugashimira Perezida Kagame ku miyobororere myiza yageze kuri Stade Nziza nk’iyi”.

 

Previous Story

Menya uburyo bwagufasha kugabanya no kurwanya umusatsi wo mu gatuza (Impwemwe)

Next Story

Kurwara umutima byava kure ! Dore akamaro k’ibitotsi

Latest from Cinema

Go toTop