Abagabo benshi cyane abo usanga bafite imisemburo myinshi mu mubiri, baba bafite impwemwe, cyangwa se umusatsi wo mu gatuza. ndetse kenshi usanga ku bice byabo byinshi by’umubiri bafiteho ubwoya.
Gusa nubwo bamwe bishimira iyi misatsi yo ku bice bya bo by’umubiri, nk’impwemwe zo mu gatuza, ndetse n’ubwoya ku bindi bice by’umubiri, ariko hari abadakunda iyi misatsi cyane cyane impwemwe.
Rimwe na rimwe usanga bazanga bitewe n’ubwiza bashaka, kuba zibabangamira se, kuba babona ari umwanda se, yewe n’izindi mpamvu zitandukanye harimo no kuba hari abagore bazanga bigatuma abagabo nabo bumva ko bagomba kuzirwanya kuko batazashimisha abagore mu gihe bakizifite.
Hari uburyo butandukanye abagabo bashobora kwifashisha mu kurwanya izi mpwemwe : 1. Kogosha : gukoresha udukoresho twabugenewe mu kogosha bishobora kugufasha kugabanya Impwemwe. tumwe muri utwo dukoresho ni urwembe , umukasi, ndetse na jirete. Gusa kogosha nabyo ku ruhande rumwe si byiza kuko ahubwo bizitiza umurindi wo kumera cyane kandi vuba.
2. Gukoresha uburyo bwa WAX , ubu ni uburyo wakwita nko kurandura imisatsi yameze mu gacee runaka ku mubiri, gusa mu rwego rwo kwirinda ibyago byo kurwara indwara z’uruhu nk’ibiheri n’izindi ziterwa na wax, ujya ubikoresha ku bantu babihuguriwe ndetse bafite n’ibikoresho byabigenewe.
3. Gukoresha imiti: hari imiti igiye itandukanye yashyizwe hanze ifasha abantu kwirukana ubwoya bwo ku bice bitandukanye by’umubiri harimo n’impwemwe. Amwe muri ayo mavuta ni nka Depilatoy Creams n’andi menshi. gusa nano guhitamo amavuta ukoresha ku ruhu rwawe bisaba gushishoza no gukora ubushakashatsi bwawe bwimbitse ku mavuta ushaka kugura kuko hari amwe mu ma mavuta ashobora kugutera indwara z’uruhu kandi wibwira ngo ushaka kwivura uruhu.
Hari ibindi bimwe mu bikorwa bishobora gutuma umuntu wari ufite ubwoya bugabanuka cyangwa se uko akuru bukazarinda bunashira ku mubiri we, kenshi izo mpamvu ziterwa n’ihindagurika rw’umubiri, ndetse n’ihindagurika ry’ikirere cy’ahantu atiuye.
Isoko: Healthline