Gutandukana n’uwo mwashakanye nta bwo byabura kuzana ibibazo mu buzima bwawe na cyane ko uba waramenyereye kubana n’undi mu nzu.Ese wakwitwara gute bikubayeho ?
Nyuma yo gutandukana n’uwo mwashakanye byashoboka ko wabura ibitotsi, ukajya urara wicaye, ukarira cyane, gukora bikakunanira n’ibindi, kubera uburyo mwari mubanye.N’ubwo byagenda gutyo ariko , ubuzima burakomeza.
1.Menya ibijya mbere.
Ese byagenze gute ? Igisubizo ni mwatandukanye.Biragoye ku byiyumvisha rwose, ariko se , bigenda bite iyo akazi warufite bakakwirukanteho ? Uratuza. Rero naha tuza, wumve byabaye.
2.Njya gusaba ubufasha kwa muganga.
Niba nta muganga ugufasha usanzwe ufite, hura kenshi n’ababishinzwe bahuye inama z’uko witwara.Byashoboka ko agahinda uhorana , gaterwa no kutiyakira.
3.Wigerageza kugira icyo wibuka.
Si byiza ko ushaka kugira ibyo wibuka.Burya ahahise haratambutse, umutima wawe wuremere undi muntu , andi mateka n’ibindi bihe byiza ku buryo uzabasha kubaho neza.
4.Shyira imbere akazi kawe.
Niba ufite amahirwe ukaba ufite akazi, nyabuneka kagira nya mbere rwose, tekereza ko ako kazi ari ingenzi cyane maze ukarutishe ibyo bindi bibazo ufite.
Urugendo rwo kwisana no kumwirengagiza ruroshye.Ihe umwanya wiyiteho n’ibindi bizashira