Advertising

#AMATORA24: Bruce Melodie na Bwiza bakoranye indirimbo irata ibigwi bya Perezida Kagame

06/15/24 15:1 PM

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Bruce Melodie bakayita Ogera.Ni indirimbo isohotse mu gihe Abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari hanze yarwo bitegura amatora azaba muri Nyakanga.

Bwiza na Bruce Melodie basohoye Ogera nyuma y’aho NEC ( Komisiyo y’Igihugu y’Amatora) itangarije H.E Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi nk’umukandida mu Matora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’Amatora y’Abadepite hamwe na Frank Habineza wa Democratic Green Party Of Rwanda na Mpayimana Phillipe nk’Umukandida wigenga.

Bwiza avuga ko iyi ndirimbo yakomotse ku gitekerezo cye gusa ngo akaza gusabwa kuyikorana na Bruce Melodie.

Bwiza ni umuhanzikazi ugezweho haba hano mu Rwanda no hanze y’u Rwanda.Yazamutse mu buryo butunguranye ariko bwihuse cyane kuko nyuma yo gufatwa na KIKAC music , yahise ashyira imbaraga ku mbuga nkoranyambaga ze bikarangira bimuhaye umusaruro.

Si Bruce Melodie na Bwiza gusa bakoze indirimbo zivuga ku Matoro nk’umukandida wa FPR Inkotanyi muri Rusange kuko hari n’abahanzi bahanzi bagaragaje aho u Rwanda rugeze mu myaka 30 Jenoside irangiye bakabihuza n’amatora n’uwafashije u Rwanda gutera imbere.
.
Amatora nyiri zina , ategerejwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Sponsored

Go toTop