Umunyamakuru Jay Squeezer waniyise Kasuku ku mbugankoranyambaga, yamaze gutangaza uko ikipe agiye gushinga izaba yitwa, ikaba izatangira guhatana 2025 dukurikije uko byanditse mu foto izaba iranga iyi kipe.
Kasuku umenyerewe ku mbugankoranyambaga ibi yabinyujije kurukuta rwe rwa instagram taliki ya 07.06.2024 abikuye mugahinda avuga ko aterwa n’Amavubi ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.
Kasuku yagize ati “sinshaka gukomeza kurebera ngo singire icyo mbikoraho kuko mbona amavubi ambeshya, mbisemo gushinga ikipe kuko hari abana benshi bafite impano bagomba kuzafasha igihugu cyanjye, iyo kipe izaba yitwa KASUKU FOOTBALL CLUB”.
KANDA HANO UREBE AMAKURU AGEZWEHO MU MIKINO
Nubwo Kasuku Jay Squezeer wa Mipango avuga ibi ariko ntawakwirengagiza ko uyu mugabo asanzwe anyuzamo akanatera urwenya ,kuburyo n’ubu wasanga bizarangirira mu magambo kuko benshi bazi ko uburyo ikipe ihenda ngo ibeho, bavuga ko ntawapfa kuyisukira.
Gusa harubwo yaba yavuze ibi abitewe n’agahinda Amavubi yateye abanyarwanda kubwo gutsindwa na Benin mu mukino yashakiragamo itike yo kujya mu gikombe cy’isi.
Igihe kasuku yaba ashinzwe ikipe y’umupira wa maguru , yaba ariwe mu influencer wa 1 ushinze ikipe wirengagije KNC washinze Gasogi united ari umunyamakuru!