Advertising

Agiye gushyira hanze indirimbo! Byiringiro Lague yinjije mu muziki

01/25/25 8:1 AM
1 min read

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi  akaba na rutahizamu uca  ku ruhande muri Police Fc Byiringiro Lague yaba ari  gusohora indirimbo.

Amakuru ava mu nshuti z’uyu mu kinnyi udashidikanywaho muri ruhago, avuga ko yatangiye gukora k’umushinga w’indirimbo ishobora kujya hanze mu bihe bya vuba. Ni indirimbo bivugwa ko iri gutunganywa mu buryo bw’amajwi na Producer Laoder.

N’ubwo aya makuru ataremezwa na nyir’ubwite, hari video iri gucaracara mu nshuti za hafi za Lague zimwumvira niba umundiho w’iyi ndirimbo uzanyura abakunzi be, ayo mashusho akaba agaragaza Lague ari kwishimira iyo ndirimbo bivugwa ko iri bugufi kujya hanze.

Byiringiro Lague aramutse ashyize hanze indirimbo yaba ageze ikirenge mu cya mukuru we Haruna Niyonzima wigeze kwisunga Nyakwigendera Jay Poly bagakora indirimbo iri mu njyana ya HipHop.

Ni indirimbo bivugwa ko byiringiro Lague agiye kuyikorera umugore we.

Haribazwa niba koko Lague Byiringiro azashobora gufatanya umuziki n’umupira cyane ko atanaheruka ibihe byiza cyane cyane mu ikipe y’igihugu yamufashije kubaka ibigwi.

REBA HANO IKIGANIRO CYOSE

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop