Advertising

Burna Boy yavuze impamvu atajya yigira mwiza

05/16/24 8:1 AM
1 min read

Umuhanzi wo muri Nigeria Burna Boy yahishuye impamvu atajya yigira mwiza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Burna Boy wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye akiyita African Giant, yavuze ko nta mpamvu yo kujya mbuga nkoranyambaga ngo atangaze ibikorwa bye by’urukundo aba yakoze.

Ngo n’ubwo atajya abivuga , amafaranga ye menshi muyo yinjiza mu buhanzi no kwamamaza ayatakaza mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage muri rusange.Burna Boy wamamaye mu ndirimbo zirimo “Twice as Tall”, yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro cy’imbona nkubone ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ngo ntabwo ari umuco afite muri kamere ye kujya kumbuga nkoranyambaga agatangira kuvuga ibyo yakoreye abantu batandukanye.Burna Boy yasabye abantu kwita ku mafaranga ashobora mu modoka , imikufi n’ibindi bihenze ariko bakirengagiza iby’iterambere.

________Burna Boy

Sponsored

Go toTop