Advertising

“Umugabo w’umunyamahirwe nuzandongora” ! Umugore akomeje gushakisha umugabo

04/30/24 15:1 PM
1 min read

Umugore wamamaye kuri Tiktok yashyize hasi ibyo gusetsa abantu avuga akamuri ku mutima, agaragaza ko akeneye umugabo byihuse ndetse amwita umunyamugisha.

Caro Ondire, wamamaye kuri TikTok binyuze mu mashusho atambutsa umunsi ku munsi bakamumenya ku mazina ya Nyakwar Janeko yagaragaje ko afite urukundo yabuze uwo aruha yerura ko ari wenyine [Single] ariko ukeneye umugabo kandi waberwa nawe kuko ngo yujuje ibisabwa byose.

Anyuze kuri YouTube Channel yitwa Obinna, Janeko yashize amaganga agaragaza ko umugabo uzamushaka azaba ari umunyamahirwe. Ati:”Njye nditeguye kandi nkeneye umugabo duhuje kubera Imana, azaba ari umunyamahirwe”.Yemeje ko urukundo akeneye azarubona kuko yiteguye gushyira imbaraga mu kubaka urugo nawe ashyiramo amafaranga.

Agaruka ku rukundo rwe rwa Mbere yagize ati:”Nagize urugo mbere, ariko ntabwo rwari runkwiriye”.Yavuze ko urukundo rwe rwa mbere , rwari rugamije kubyara gusa, dore ko rwamusigiye umwana umwe.

Nyakwar yavuze ko umukunzi akeneye ari uwo bazafatanya muri byose , akaba nawe afite akazi kamufasha kubaho umunsi ku munsi.

Sponsored

Go toTop