Sherrie Silver yanyuzwe bidasanzwe n’itsinzi ya Arsenal ahibereye

24/04/2024 08:34

kuwa 23 Mata yitabiriye umukino Arsenal yatsinzemo Chelsea ibitego 5 ku busa aho byari Ku munsi wa 34 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza.

Mu butumwa buherekejwe na video nto yanyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko iri joro yishimiye bidasanzwe kubona ikipe ye akunda itsinda Chelsea.

Uyu mubyinnyi amaze kumenyekana cyane mu Rwanda n’abatari bacye binyuze mu muryango witwa Sherrie Silver Foundation igizwe n’ingeri z’abana bafite imyaka itandukanye ndetse bafite impano zitandukanye by’umwihariko iyi foundation irimo impano Zo kuririmba,kubyina,gucuranga n’izindi nyinshi,igaragara cyane mu ndirimbo basubiramo bakazicuranga mu buryo bwitwa live.

Haba izabo cyangwa iz’abandi bari gusubiramo ndetse iyo basubiyemo indirimbo by’umwihariko umuhanzi wo mu Rwanda baramutumira nko ku mutungura bakamucurangira iyo ndirimbo ye ikanabyinwa. Zimwe mu ndirimbo bagiye bakora z’abandi bahanzi zikanakundwa uburyo bazicurangamo n’impano z’abana zigaragaramo ni nka; Confirm ya Danny Nanone,Bana ya Shaffy na Chriss Eazy ,Niyo ndirimbo ya Meddy na Adrien Misigaro n’izindi nyinshi.

Previous Story

Abagore gusa: Niba ushaka kubaka urugo rwawe rugakomera ita kuri ibi bintu

Next Story

Nigeria: Umugabo yatsindiye Miliyoni 2 muri Betting , bahita baziba

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop