Bruce Melodie yahishuye indi ndirimbo iri kuri Album agiye gushyira hanze

18/04/2024 07:27

Umuhanzi Itahiwacu Bruce [ Bruce Melodie ] , yagaragaje ko hari indi ndirimbo iri kuri Album yifuza gusohora avuga ko ari indirimbo nawe akunda cyane ndetse ikaba ikundwa n’abatari bake.

Yifashishije amashusho ari kuririmba agace gato yashyize hanze arimo kuririmbira umugore we n’abana be bari gucuranga, igahita ifatwa igashyirwa kuri YouTube n’abantu batandukanye nyamara ari agace, Bruce Melodie yatangaje ko nayo iri kuri Album ye muzo azasohora.

Kubera uburyo itazwi , benshi bagiye bayiha amazina atandukanye; Ugenda na Ndabizi.Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Bruce Melodie yagize ati:”Ntagonzi ukuntu niyumva iyo numvise iyi ndirimbo. Iyi ni imwe mu ndirimbo ziri kuri album yanjye igiye gusohoka 📖”.

Uyu muhanzi yakirijwe ibitekerezo by’abamukunda bishimira iyi ndirimbo. Uwitwa Mwene Munana yagize ati:”Aka gace nari narakumvise Igice ndayishaka yose ndayibura ariko gira vuba uyiduhe Kabisa”.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no ku ruhando rwa Afurika.Bruce Melodie yashyizwe ku rutonde rw’Abahanzi bazajya mu iserukiramuco rya One Africa Music mu gihugu cya Sweden.

Previous Story

Paula Kajala bamukoreye ibirori byo kwitegura umwana

Next Story

Nigeria : Umukobwa yishushanyije izina ry’umukunzi we ‘Paul Kibe’ ku mpanga

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop