Blessing CEO yagaragaje impamvu nyamukuru ituma umugore aca inyuma uwo bashakanye.
Ni amahano akomeye kumva umusore wafashe iya mbere agaca inyuma uwo bashakanye.Ni ukwisenyera ndetse ntabwo ari inama ugirwa abagore.Niba uri gusoma iyi nkuru uri umugore cyangwa umukobwa turakugira inama yo kumenya ko urugo rwawe ari wowe urwiyubakira kandi ko ibyuzarukuramo bingana n’ibyo uzarushyiramo.
Kuba hariho abagabo bamwe batesha agaciro ingo zabo n’abo bashakanye bakabaca inyuma cyangwa bakababuza amahoro mu buryo bwo kutita ku nshingano zabo cyangwa ubundi buryo , ntabwo biha umugore umwanya wo gufata umwanzuro wo guhitamo guca inyuma uwamushatse , imbere y’abantu akemera kumugira uwe.
Blessing Okoro wamamaye nka Blessing CEO yatangaje ko umugore ufata umwanzuro wo guca inyuma uwo bashakanye akenshi aba abitewe n’umugabo we udafite icyo yitaho na kimwe [ Irresponsible man ].Uyu mugore wamamaye cyane mu kugira inama abantu by’umwihariko mu rushako no mu rukundo , yemeza ko bigoye ko umugore witaweho , agahabwa buri kimwe cyangwa kikabura ariko yahawe umwanya , byamworohera guca inyuma umugabo we.
Yagize ati:”Nk’umugabo , ukwiriye gushaka akazi. Ni gute wabaho imyaka 9 ntacyo ufasha umuryango ugatekereza ko umugore wawe ataryama aho abonye?”.
Nyuma y’aya magambo benshi bemeza ko ari umuco mubi kumva umugore aca umugabo we inyuma cyakora bagira inama abashakanye kujya bamenya ko urukundo rwabo ari ingenzi.