Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryifatanyije n’Abanyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Babinyujije kuri kumbuga nkoranyambaga zabo, ADEPR bagaragaje ko iri torere rikomeje umurimo waryo wo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye bifashishije ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu.
Baguze bati:”Itorero ADEPR ryifatanyije n’Abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Itorero rikomeje urugendo rwo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye hifashishijwe Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo. Twibuke Twiyubaka. #kwibuka30″.
Ubusanzwe iri Torero rivuga ko intego yaryo ari uguhindurira abantu ubuzima mu buryo bw’umwuka , babwiriza ubutumwa bwa Yesu Kirisitu.
Itorero ADEPR ryifatanyije n’Abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Itorero rikomeje urugendo rwo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye hifashishijwe Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo. Twibuke Twiyubaka. #kwibuka30 pic.twitter.com/CitxcEUJkg
— ADEPR Rwanda (@adeprrwanda) April 7, 2024