Advertising

Niba umukozi wawe afura utwenda tw’imbere tw’umugabo wawe, niyo baryamana ntukwiye kubabara ! Tasha

20/02/2024 09:22

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga niyi nkuru yuyu mukobwa Tasha nyuko y’uko yikomye abagore batajya bita ku bagabo babo.

 

Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Irene Murindahabi kuri YouTube channel yitwa MIE Empire nibwo uyu mukobwa yikomye abagore batajya bita ku bagabo bakanga gufata neza abagabo babo.

 

Uyu mukobwa yagarutse ku bakobwa bakura batazi guteka kandi bazakura bakajya mu rugo n’abagabo babo, bityo bakazaba b’abagore badashobora gutembera abagabo babo bityo ugasanga mu rugo rwabo nta mahoro aharangwa.

 

 

Yakomeje avuga ko niba umugore afite umugabo ariko akaba adashobora kwita ku mugabo we, burya uwo mugore nta Jambo afite ku mugabo we kuko ngo n’ubundi ntacyo aba amariye umugabo we mu buzima bwe.

 

Yavuze ko niba umukozi wo mu rugo ariwe utecyera umugabo wawe, ariwe umufurira imyenda y’imbere, ariwe umuzanyira byose acyeneye, bityo uwo mugabo wawe aramutse aryamanye n’umukozi wawe ntukwiye kubabara.

 

 

Yasoje agira inama abakobwa ndetse n’abagore muri rusange gukomeza gukora cyane ndetse bakiga gukomeza kwita ku bagabo babo kuko kwita ku mugabo niryo pfundo ryo kubana neza mu rugo.

 

 

 

 

 

Source: MIE Empire

Previous Story

Umusore ari mu buribwe nyuma yo kujya muri Italy gusura umukobwa yatanzeho amafaranga menshi agasanga yarimutse

Next Story

Nubwo mfite HIV barantereta Nkanga, umuyobozi yampaye akato nzira SIDA ! Charlene

Latest from Inkuru z'urukundo

Amoko 10 y’urukundo

Urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire rugaragaza ko urukundo ruri mu moko 10 benshi bitiranya kubera ko batabisobanukiwe: Urukundo rusanzwe: Uru ni urukundo rugaragara
Go toTop