Advertising

Njye ncuruza ibibuno, kirazira gutera nabi uri i Kigali ! Diana

18/02/2024 13:36

Muri iyi minsi tugezemo biragoye ko ushobora kubura Umukobwa wambaye ikibuno kitari icye ndetse no kujya kwibagisha kugira ngo batere neza nabyo birakorwa ndetse Hari ingero nyinshi zizwi z’abakobwa hirya no hino ku isi bivugwa ko bagiye kwiyongeresha ikibuno ngo batere neza.

 

Rero ibyo Hari abanyabwenge babibonamo igitecyerezo kiza cyo gukora umushinga runaka ndetse na hano mu Rwanda bamwe mu bagore barajijutse aho babibyazamo ubucuruzi ndetse bakora uko bashoboye ko ubwo bucuruzi bubinjiriza.

 

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mukobwa witwa Diana wabuze ko acuruza ibibuno ndetse ahamya ko gutera nabi nta mataye ufite Kandi utuye I Kigali bifatwa nka kirazira.

 

Ni mu kiganiro uyu mugore yagiranye n’umunyamakuru witwa Irene Murindahabi kuri YouTube channel yitwa MIE Empire nibwo uyu mugore yavuze ko afite umushinga wo gucuruza amabuno ndetse ko umukobwa cyangwa umugore wese ushaka gutera neza amwambika ikibuno agatera neza.

 

Yakomeje avuga ko nibe Hari umukobwa cyangwa umugore ugiye mu bukwe mu kirori cyangwa ahandi hantu ashaka ko agaragara neza mu ifoto akwiye kumureba akamukoraho rikaka nawe akazana amabuno nk’abandi Bose.

 

Yasoje avuga ko muri iyi Kigali burya kubamo udafite amabuno cyangwa udateye neza ngo bifatwa nka kirazira bityo ariyo mpamvu abakobwa n’abagore bakwiye kujya kugura ikibuno.

 

Ese wowe urumva bikwiye ko umukobwa yamba ikibuno kugira ngo atere neza cyangwa agaragare neza mu bantu.!???

 

 

 

Previous Story

Njye nanywaga inzoga nkabyina nasinze cyane kugera n’aho nkubita abagabo ! Jamila

Next Story

Umukobwa yiyahuye arapfa nyuma yuko amenye ko Umusore bakundana yamuciye inyuma

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi
Go toTop